Connect with us

Economy

Airtel- Tigo: NIRINGIYIMANA yagizwe Ambasaderi

 2,026 total views,  3 views today

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiraga umuhango wo kwita izina uherutse kubera mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi yasuhuje abantu bari bawitabiriye barimo ibyamamare bikomeye ku isi ndetse asuhuza na Emmanuel Niringiyimana.

Nyuma  yo gukora umuhanda abivanye ku mutima we bigatuma aba icyamamare ndetse agatoranywa mu bagombaga kwita izina abana b’ingagi, Emmanuel Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa kimwe mu bigo by’itumanaho cya Airtel.

Niringiyimana yabwiye Umuseke ko yagizwe Ambasaderi wa Airtel nka kimwe mu musaruro uri kuva mu gikorwa cyo gukora umuhanda yakoze muri umwe mu mirenge ya Karongi aho akomoka.

N’ubwo yirinze gutangaza umubare w’Amafaranga azajya ahembwa, Avuga ko amafaranga azakura muri kariya kazi gashya azamufasha kwiga gutwara imodoka  ndetse akiga no kuzikora mu ishuri rya Kavumu.

Ati: “ Amafaranga nzakura muri uyu mushinga nzayakoresha niga kandi nziga indimi kuko mfite ikizere ko nzajya ntumirwa mu nama mpuzamahanga.”

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy