Connect with us

Economy

Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi

 619 total views,  3 views today

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019, aho Minisitiri w’Intebe Edoaurd Ngirente yafunguye ku mugaragaro itangizwa ry’izi modoka.

Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convetion Centre,Minisitiri Ngirente yafunguye ku mugaragaro izi modoka z’uruganda rwa Volkswagen zikoresha amashanyarazi.

Mu ijambo rye,Minisitiri w’Intebe yagize ati “Abanyarwanda bose bamaze kumenya ko kurinda ibidukikije ari inshingano yabo ya mbereTwizeye ko gukora ingendo mu binyabiziga bitangiza ibidukikije bizaganya ukwangirika kw’ibidukikije.

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Rugwizangoga Michaella avuga ko mu mezi ari imbere izi modoka ziziyongera zikagera kuri 20, ariko atari izo kugurishwa ahubwo zizakoreshwa mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya Volkswagen, mu gihe runaka.

Ati “Abantu mu Rwanda baradutunguye ukuntu bitabiriye uburyo bwo gusaba imodoka igutwara mu gihe runaka. Izi modoka ni mu rwego rwo gukomeza kuzana ibishya mu gutwara abantu bakodesheje imodoka kandi dufite icyizere”.

Avuga ko Volkswagen ifite abashoferi bayo bazajya batwara izi modoka ariko uwasabye nyinshi yabishaka agatanga abashoferi be bakabahugura. Kugeza ubu Volkswagen ifite abashoferi 250 mu Rwanda biganjemo ab’igitsina gore.

Izi modoka 4 zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ziswe e-Golf, zakozwe ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens,kizajya gitanga uburyo bwo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy