Connect with us

NEWS

Meteo Rwanda, irasaba Abantu kwitwararika bagakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa zo kwirinda ingaruka ziremereye ziterwa n’ibiza

 6,306 total views,  3 views today

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagije bwasohoye itangazo riburira Abanyarwanda ko guhera taliki 10 kugeza taliki 13, Ukwakira, 2019 ahenshi mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi. Meteo ivuga ko kuri uyu wa Kane iri bugwe ariko ntibe nyinshi nk’uko izaba imeze mu minsi izakurikira.

Imvura izagwa izaba ari nyinshi. Ngo iratangira kuri uyu wa Kane ikazagenza amaguru make ku Cyumweru

Meteo ivuga ko imvura izagwa izaba ifite hagati ya milimetero 10 na 25 ku munsi ndetse ngo hari aho izaba ari nyinshi kurushaho.

Kubera ko izagwa yikurikiranya, ngo birashoboka ko yazateza inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere twa Musanze,  Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga.

Kubera ko iriya mvura izaba irimo umuyaga, abantu barasabwa kwitwararika bagakurikiza amabwiriza asanzwe n’inama bagirwa zo kwirinda ingaruka ziremereye ziterwa n’ibiza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS