Alyn Sano yitezweho kuza gususurutsa abitabira isozwa rya Miss Supranational 2019

 3,167 total views,  1 views today

Umuhanzikazi Alyn Sano umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane araza gutaramira abaza kwitabira isozwa rya Miss Supranational 2019 ibirori biraza kubera muri Serena Hotel kuri iki cyumweru.
 
Alyn Sano wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Naremewe wowe, Rwiyoborere,Painkiller ndetse n’indirimbo We the best aherutse gushyira hanze yakoranye na Yvan Buravan uyu muhanzikazi umaze kwigaragaza muri muzika Nyarwanda uyu munsi kuwa 08 Nyakanga akaba agomba gutaramira abaza kwitabira isozwa rya Miss Supranational 2019 ibirori biza gutangira ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba muri Serena Hotel.
 
Umuhanzikazi Alyn Sano benshi bagenda batangarira ubuhanga bwe mu miririmbire uyu muhanzikazi usibye kuririmba mu bitaramo akaba anacuranga umuziki w’umwimerere (Live Music) mu ma hotel
 
Irushanwa Rya Miss Supranational irushanwa ry’ubwiza rigamije gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ku rwego mpuzamahanga iri rushanwa riraza gusozwa kuri iki cyumweru muri Serena Hotel Alyn Sano akaza kuba ataramira abitabira ibi birori.

Umukobwa uratwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 arahabwa Miliyoni 1Frw ndetse anaserukire u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu Ukuboza 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *