Minisitiri Mutimura yizeye ko ikoranabuhanga, rizatuma u Rwanda rugera kuri byinshi rwifuza

 3,205 total views,  1 views today

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène asanga umuvuduko w’ikorabuhanga uzatuma u Rwanda rugera ku byo rwifuza byose  rikazafasha no guhindura byinshi mu bukungu bw’igihugu.

Ibi yabigarutse ho kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Nzeli ubwo Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ibigo biyishamikiyeho yashimiraga  abantu banyuranye barimo abarimu n’abanyeshuli bahanze udushya hamaijwe gukomeza ireme ry’uburezi.

Aagira ati “Igikorwa nk’iki cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya bigamije gushimira abagaragaje umurava kurusha abandi mu burezi, ibi bihembo bibongerera imbaraga ku kazi no mu nshingano bafite zo kurera.

Yunzemo ati“turahamya ko mu gihe kizaza, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ibi bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bizadufasha kugera ku byo twifuza nk’igihugu mu guhindura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda.

Ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere byashimishije ababihawe bashima ko ari igikorwa cyiza cyaba cyinjiye mu burezi bw’u Rwanda, Bamwe mu banyeshuri bahembwe kubera guhanga udushya, ni Mugiraneza Jean Bosco wakoze  uburyo (systeme) igamije gutanga serivisi mu rwego rw’ubuzima n’uburezi, abanyeshuri bo kuri Maranyundo Girls School bakoze application ifasha mu gukurikirana imyigire y’umunyeshuri na Mugabo Theoneste wakoze ivomo yise Smart voma, aho umuntu akoresha igiceri, ikarita cyangwa mobile money mu kwishyura.

Umwe mu bana bahawe ibihembo yasabye bagenzi be kutiga bategereje kuzasohoka bakaka akazi ahubwo ko bagakwiye guhera ku byo bafite hafi bakabibyaza umusaruro.

Ati “Iyo umuntu yicaye avuga ngo ategereje akazi aba ari guta igihe. Abanyehuri nabashishikariza kureba ibibazengurutse n’ibibazo bihari bibangamiye umuryango bakaba bakora imishinga yabitangaho igisubizo kandi ndizera ko baba bafiteubumenyi ku buryo igikwiye gushyirwa imbere atari ugutegera akazi ku bandi.”

Mu bihembo byatanzwe harimo ama Laptops,hari kandi abahawe moto ndetse n’ibindi byinshi minisiteri y’uburezi ikaba itangaza ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka.

 

NSHUNGU Raoul 

Mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *