Uganda:Bobi Wine avuga ko aziyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika

 1,190 total views,  2 views today

Muri Uganda, depite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje kuri uyu wa gatatu ko aziyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika.

Mu ikoraniro ry’abayoboke be iwe mu rugo, Bobi Wine yavuze, ati: “Mu izina ry’abaturage ba Uganda, Perezida Museveni, tuzahangana mu matora yisanzuye, yo mu mucyo, mu 2021.”

Bobi Wine afite imyaka 37 y’amavuko. Ni umuririmbyi wakunzwe cyane muri Uganda. Yatorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko mu 2017. We kimwe n’urundi rubyiruko asa n’aho yabereye umuvugizi, umukuru w’igihugu bazi ni perezida Museveni wenyine kuko babyirutse ariwe uyobora igihugu kugeza n’uyu munsi.

Umwe ku baturage babili ba Uganda ni abana bafite munsi y’imyaka 16 y’amavuko. Perezida Museveni afite imyaka 74 y’amavuko. Amaze imyaka 33 ku butegetsi. Mu matora yo mu 2021, azaba asaba rubanda manda ya gatandatu.

Bobi Wine yabwiye abayoboke be, ati: “Nk’uko duhora tubiririmba, ni twe gihugu, ni twebwe Uganda y’ejo, ni twe ihinduramatwara twese tunyotewe.

Bobi Wine na mugenzi we bahurigara mu muziki Chameleone baherutse kandi gutangaza ko bazahuza imbaraga ariko bakagera ku ntego yo kwirukana Museveni ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *