Connect with us

Economy

Menya uko ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere

 10,194 total views,  3 views today

Mu myaka 25  ishize ubukungu bwari bwarasenyutse byinshi mu bikorwa na serivisi bitakibaho kubera Jenoside yo muw’ 1994 yakorewe Abatutsi. Inararibonye mu by’ubukungu, amateka n’intiti mu bumenyi banditse bavuga ko igihugu kizongera kwiteza imbere mu gihe cy’imyaka mirongo ine; nyamara ubu rugeze aho rutanga icyizere.

 

Ariko nk’ibyicamigani ko hari ibizamuka biva mw’ivu, u Rwanda rwahize ibimenyetso byo mu bitabo, iby’intiti mu by’ubumenyi n’iby’inararibonye mu bukungu ndetse runakora neza kurusha ubundi bukungu kw’Isi mu gihe kiri hasi y’imyaka makumyabiri.

Igihugu cyari kimaze kubona ibintu bibi mu gihe Jenoside yabaga na nyuma yayo ihitanye abanyarwanda barenga miliyoni n’abandi bahunze, ubu ni kimwe mu biguhu birimo gutera imbere vuba mu bukungu kw’Isi.

Byagiye bigabanuka kuva kuri 11.4 % muri 1997 kugera kuri 7 % mu mwaka wa 2014 na 6.9 kw’ijana muri 2015, U Rwanda rumaze kugaragaza ko abanditse bavuga ko rutazongera gutera imbere vuba batahamanyije n’ukuri.

Igishushanyo kiragaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda bugiye kuzamuka

 

Iki gitangaza n’ubwitange byari gusobanurwa mu buryo bwinshi, ariko cyane byari kugaragarizwa muri ubwo bwitange bukoreshwa mu ngamba nyinshi zatumye igihugu kigaragara nka kimwe mu bitera imbere muri Afurika.

Umusaruro mbumbe (GDP) mu gihembwe cya gatatu 2016 mu Rwanda wose hamwe wanganaga na miliyari 1.662 z’amafaranga y’u Rwanda , uvuye kuri miliyari 1.506 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe nk’iki muri 2015.

Muri iki gihembwe cya gatatu, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 5,2% ugereranyije n’ igihembwe cya gatatu 2015.

Ibyiciro by’ubukungu byazamutse ku kigero gikurikira :

Ibikorwa ijanisha
Ubuhinzi n’ubworozi: 1%
Inganda: 7%
Serivisi: 6%
Serivisi zikomeje kuza imbere kuko zihariye by’umusaruro mbumbe 48%
Ubuhinzi n’ubworozi bufite uruhare rwa 33%
Inganda zikagira uruhare rwa

 

  13%.

Mu buhinzi n’ubworozi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 2% (mu gihe cy’ihinga B). Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 13% ahanini bitewe n’uko umusaruro wa kawa wagabanutseho 14%, umusaruro w’icyayi nawo ukagabanukaho 23%.

Icyiciro cy’inganda cyazamutseho 7% bitewe ahanini n’imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho ku rugero rwa 12%.

Serivisi z’ubucuruzi zazamutseho 9%, servisi z’amahoteli n’ububari bucuruza inzoga n’amafunguro zazamutseho 6%, serivisi za Leta zihabwa abaturage zazamutseho 19%. Serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga zigabanukaho 2%.

Impuzandengo y’ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe w’ibihembwe bitatutu bya 2016 iri ku kigero cya 6%.

Kwongera gutangira

Imbonerahamwe ya bimwe mu bimenyetso byagaragaye mu bikorwa byo kwongera kuvugura ubukungu nyuma ya Jenoside igaragaza inkuru ya shimirirwa.

Ubukungu bukura ku kigereranyo cya 8 kw’ijana buri mwaka mu gihembwe cya mbere cy’imyaka 10 cyarangiye muri 2012.

ubukungu bwiyongereye ku kigereranyo cya 6.5 kw’ijana hagati ya 2013 na 2015.

Icyo kigereranyo n’icya 8%  ni bimwe mu byo hejuru byagaraye muri Afurika no kw’Isi.

Ibyo biterwa n’ingamba zihamye, n’igenamigambi na za gahunda ziteza imbere iterambere rihuza bose cyane ku nzego z’ibanze.

Izo ngamba zifashishijwe kugabanya ubukene kugera kuri 39%, mu Rwanda.

mu gihe ubukene karande bwagabanyutse kugera kuri 16.3%  kuva kuri 24.1% muri 2011, byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare (NISR) mu nyandiko zasohowe muri Nzeri umwaka ushize.

Ibipimo by’uko ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’Akarere ruherereyemo byitezwe kugera mu 2020

Igihugu kandi kiri mu nzira yo kuremera imirimo 200,000 itari iy’abahinzi buri mwaka guhera 2018 nk’uko bihurizwa hamwe mu ngamba za gahunda y’iterambere no kugabanya ubukene (EDPRS II) yubakira kuri gahunda ya EDPRS I na viziyo 2020. Izindi ngamba nk’iyo guteza imbere ibihingwa zari mu za mbere zateje imbere igihugu mu myaka makumyabiri ishize.

EDPRS II iguma ari imwe muri za gahunda uRwanda rushyira imbere rugamije kwongera amafaranga buri munyarwanda bigereranywa ko yinjiza buri mwaka kugera hejuru y’amadorali  $1,200 muri 2018 kuva kuri $644 muri  2013 byatuma bajya mu cyiciro cy’ubukungu bugereranyije muri 2020. Kandi rugamije no kwogera ishoramari ry’abikorera kwiyongera   ku  kigereranyo cya 15.4 kw’ijana buri mwaka.

Yusuf Murangwa, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinwe ibarurisha mibare mu Rwanda (NISR), avuga ko uRwanda rwashoboye kugera kw’interambere rishimishije kubera imikorere ishimangiye y’urwego rw’abikorera,inganda n’ubuhinzi.

Ubukungu bw’igihugu, GDP (ni ki , sobanura), ubu bugereranywa kuba bungana na amafaranga miliyari ibihumbi Rwf5.837 kuva kuri miliyari ibihumbi Rwf5.395 trillion muri 2014. Bwari hasi ya miliyari  Rwf50  muri 1994.

Murangwa Yusuf umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, avuga ko ibigo bitanga umusanzu wa serivisi

Ndetse n’imisoro n’inkunga ku bikorwa bibyara umusaruro mu mwaka wa 2016 byiyongereyeho 13 % na  47 % mu bukungu , ubuhinzi bugatanga 33 % na 14 % bitangwa n’inganda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha wa 2018/2019, iziyongeraho miliyari 328.5 Frw ikagera kuri miliyari 2443.5 Frw bingana n’izamuka rya 16% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Akomeza avuga ko “kugera kuri ibyo bisaba gukora cyane, kwitanga, politiki idahungabanye, ubuyobozi bwiza ndetse n’ubucuruzi bugenda neza”.

 

Inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 396.3 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose ; inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 400.9 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’imbere mu gihugu zigere kuri miliyari 137.7 Frw, bingana na 6% by’ingengo y’imari yose.

Dr Ndagijimana yakomeje agira ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo twishyura azagira uruhare rungana na 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wose wa 2018/19, mu gihe inkunga z’amahanga zingana na 16%, bikaba biganisha muri wa murongo twihaye wo kwigira.

Biteganywa ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azaba agera kuri miliyari 1305.7 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere akaba miliyari 897.1Frw naho miliyari 190 Frw zisigaye zikazakoreshwa mu ishoramari rya leta.

Ishoramari rituruka hanze cyangwa Foreign direct investments (FDIs) ryiyongereye uko ibihe bigenda cyane biterwa n’ubucuruzi bugenda neza mu mwaka 22 ishize.

Ishoramari rya FDIs ryari kuri miliyoni $268  muri  2014 kuva kuri miliyoni  $251 million muri 2010.

Ibi ni byose byatumye igihugu gitera imbere,u Rwanda ubu rutera inkunga ingengo y’imari yarwo 66 kw’ijana bitari nka mbere ubwo igice kinini cyatangagwa n’abaterankunga.

Ubukungu bwinjizwa n’abanyarwanda bugera kuri 50 kw’ijana mu gihe igihugu cyegera kwifasha.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)cyinjije amafaranga angana na miliyari  871.4 Rwf  ku misoro n’adaturuka mu misoro mu mwaka ushize, yavuye kuri miliyari Rwf782.5 mu mwaka ushize.

Cyimaze kwijiza miliyari Rwf470.6 bitandukanye n’ayateganyijwe kugerwaho miliyari   Rwf460.3 mu mezi ya mbere y’uyu mwaka.

Guteza imbere ibyoherezwa hanze 

N’ubwo ibyohorezwa hanze byagabanyutse mu mezi ashize,leta yafashe ingamba zakwongera impapuro z’amadovize ikanagabanya icyuho mu bucuruzi.Igihugu gishaka kwogera ibyoherezwa hanze kugera kuri 28 kw’ijana buri mwaka guhera muri  2018 nk’uko bigenwa muri EDPRS II.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Solaya HAKUZIYAREMYE

avuga ko ingamba zo gushyiraho ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze na gahunda yo guteza imbere iganda ntoya n’izicyiriritse bizafasha kwongera ubushobozi n’imikorere y’uruganda rw’ibyoherezwa hanze kandi ari nakwo hongerwa amadovize abivamo.

Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka

Minisitiri w’Imari yavuze ko mu mwaka ushize ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 6.1% buvuye kuri 5.9% mu mwaka ubanza wa 2016 ndetse uyu musaruro ukaba warabaye mwiza ugereranyije na 5.2% u Rwanda rwari rwiteze.

Yakomeje agira ati “Ubukungu bw’igihugu buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.8 % muri uyu mwaka wa 2019. Ahanini bizaturuka ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe gukomeza kuzamuka kubera ishoramari riri gukorwa nko mu gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda n’ibikorwa remezo byo kuhira imyaka.”

Urwego rw’inganda ruzazamuka ku 8.3% mu 2018 na 13.1% mu 2019, ahanini biturutse ku musaruro w’amabuye y’agaciro, inganda n’ubwubatsi; Urwego rwa serivisi rwo rwitezwe ko ruzazamuka kuri 7.6% mu mwaka utaha na 7.7% mu 2019.

Kwongera ingufu  

U Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi angana na  megawate186MW, kandi   24% by’abanyarwanda bafite amashanyarazi.URwanda rushaka kugera kuri megawate   563MW  muri 2018 rukanatanga amashanyarazi kugera kuri  70 % by’ingo   muri  hakagenerwa ingufu inganda.

Guhuriza hamwe  imari

Ibigo byinijiza imari byagaraje iterambere rishimishije, ryongerera uburyo bwo kugera ku interambere mu mari no muri za serivise z’imari byafashije igihugu kugabanya ubucene mu banyarwanda no kwiteza imbere.

Ubu Leta ivuga ko, Abanyarwanda 5.2 million bahurijwe mu bikorwa byinjiza imari, bigaragaramo 89% by’abakuze hagereranyijwe n’intego ya leta ya 80%, nk’uko byashyizwe ahagaragara na raporo ya FinScope Survey 2016.

URwanda rwari rufite abanyarwanda babitsa mu mabanke bangana na 23% muri 2012, rwari rufite munsi ya  5% mu myaka 20 ishize mubabitsaga muri Bank.

Kandi,42 % by’abanyarwanda babona serivisi zijyanye n’iby’imari.

kuva kuri  19 % muri 2012 bitangwa n’amajanse n’imishinga itanga amaserivisi ya banke ahantu hose.

John Rwangombwa, Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu, yemeranya n’imigambi y’iby’amafaranga bikorwa na banki nkuru y’igihugu.

Amabanke arakora neza n’ikigereranyo cya 22.5 kw’ijana by’imari shigiro birenga kuri 15 kw’ijana bisabwa n’urwego rugenzura muri iyo banki.

Isoko ry’ibikorwa by’imari ryagaragaje ikigereranyo cyiza mu gihe iganda 7 zo mu Rwanda no mu karere byashyiraga imari yabyo kw’isoko y’iby’imari.

Imari shingiro y’isoko ry’iby’imari  yageze kuri  miliyari ibihumbi 2.8 Rwf

Urwo rwego rugizwe n’amabanke y’ubucuruzi  12  , amabanke aciriritse mato 3, Banki y’iterambere 1 na Banke ya koperative 1. Hari Umurenge SACCO 416 na zamikorofinanse.

HABUMUREMYI  Viateur

Mwambanews.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy