Connect with us

ENTERTAINMENT

Inganzo yaratabaye igitaramo cyo kwibuka uruhare umuziki wagize mu rugamba rwo kubohora igihugu

 2,650 total views,  3 views today

RG-Consult isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo ifatanyije na Airtel, Bralirwa bateguye igitaramo kizanyura abakunzi ba gakondo cyahawe inyito ya ” Inganzo yaratabaye” kuri uyu wagatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2019 kigamije gusubiza benshi muri bya bihe byaranze ibihe byo kubohora igihugu (1990-94).

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake iminsi yacyo iri kubarirwa ku ntoki , maze Jules Sentore n’abo yatumiye bazagifatanyamo ari bo Masamba Intore, Ingangare bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe ndetse n’abagize Gakondo Group yubatse izina rikomeye mu gutaramira abakunda umuco nyarwanda bagakora mu nganzo kakahav

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro abategura iki gitaramo bagiranye n’Itangazamakuru bavuz ko impamvu bise iki gitaramo gutya ,hagamijwe no guha agaciro cyangwa kwerekana akamaro inganzo cyangwa n’umuziki muri rusange byagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kuri we ngo igitaramo kigeze mu bitugu kandi agashima abafatanyabikorwa ndetse n’itangazamakuru rikomeje kubaba hafi mu mitegurire y’iki gitaramo. Yavuze ko imyiteguro ndetse n’imikino izerekanwa mu yamaze gutegurwa ku buryo nta mpungenge bafite. Ati “Uriya munsi nta mpungenge dufite y’uko bitazagenda neza“.

Ashingiye ku matike amaze iminsi ari kugurwa yizeye neza ko igitaramo kizitabirwa. Jules Sentore yavuze ko yakoze imyiteguro ihagije ‘ijana ku ijana’ kandi we na bagenzi be biteguye kugaragaza ‘ubuhanga n’ubutore’ mu gitaramo avuga ko yahaye umwihariko w’injyana Gakondo yakoze acika intege ariko akongera akabyuka.

Remmy Lubega Umuyobozi wa RG-Consult yafashije Jules Sentore gutegura iki gitaramo, yavuze ko nta kuntu batari kumufasha cyane ko basanzwe bafitanye ubumwe aho banamwifashishije mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Avuga ko ubwo Jules Sentore yakomangaga bamukinguriye kandi biteguye gukora ibishoboka kugira ngo igitaramo kizagende neza. Yagize ati “Twagombaga kumushyigikira mu gikorwa cyiza yateguye. Ni umwe mu bahanzi twifashishije muri Kigali Jazz Junction kandi yatweretse ko ashoboye. Natwe rero turiteguye gukora ibishoboka byose mu gitaramo cye.”

Usibye Jules Sentore iki gitaramo kizagaragarmo ‘Ingangare’,Masamba Intore, Ingangare bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe ndetse n’abagize Gakondo Group yubatse izina rikomeye mu gutaramira abanywanye n’umuco nyarwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe ni ibihumbi icumi (10 000 Frw), muri VIP ku muntu umwe ni ibihumbi mirongo itatu (30 000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi Magana abiri ( 200 000 Frw).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT