Ikoreshwa ry’Ibiyobyabyenge byangiza umubiri bigateza ubukene n’umutekano muke mu bantu, abo byabase bibambura ubumuntu bagahora babirarikiye bakanyura munzira mbi zose kugira ngo babibone.
Ni muri urwe rwego, Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima RBC, yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabaye none Kuwa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019 kibera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo ku kibuga cy’umupira.
Mu gutangiza uyu munsi mukuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwangije Ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe n’inzego z’umutekano, birimo ibyakuwe mu gihugu cya Uganda binyujijwe mu nzira zitemewe.
Mu biyobyabwenge byangijwe byari bifite agaciro ka miliyoni 11.9 Frw. Ubuyobozi buvuga ko byafashwe mu kwezi kumwe, bikaba bigizwe ahanini n’urumogi, Kanyanga, inzoga za Zebra n’ibindi.
Bimwe mu biyobyabwenge bigomba kwangizwa
s/no |
Ubwoko by’ibiyobyabwenge |
Ingano yabyo |
Igiciro cyabyo |
Igiteranyo cyabyo |
1 |
kanyanga |
64.5 |
4,500 frw |
290,250 frw |
2 |
Zebra |
300 |
30,000 frw |
9,000,000 frw |
3 |
African gin |
3255 |
300 frw |
976,500 frw |
4 |
Cambuca |
1100 |
700 frw |
770,000 frw |
5 |
Amasashe |
876 |
500 frw |
438,000 frw |
6 |
Asperanza |
76 |
600 frw |
46,600 frw |
|
Igiteranyo |
|
|
11,793,600 frw |
Mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.”

Mu butumwa yatanze Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yashishikarije abaturage baka karere gutungira agatoki abinjiza ibiyobyabwenge kugira ngo bubake u Rwanda bifuza.
Agira ati:“Ntiwakubaka ejo hawe heza rero warishoye mu biyobyabwenge, niyompamvu dusabwa guhuriza hamwe imbaraga duhereye mu miryango yacu, inzego za Leta n’abikorera abanyamadini, abashinzwe umutekano, abayobozi b’amashuri ndetse n’abandi. Twese duhaguruke twamagane ababicuruza, tubamenyeshe inzego zishinzwe umutekano kuko bitwononera urubyiruko”.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abaturage baka karere ko bagomba kureka kujya muri Uganda cyane cyane kuzana ibiyobyabwenge.
Ati: “Muri iki gihe murabizi ko twagiriwe inama na nyakubahwa Paul KAGAME yo kureka kujya muri Uganda kuko iyo tugezeyo baduhohotera, iyo tubirenzeho tukajyayo tukanakurayo ibiyobyabwenge ni twe tuba turi kubendereza. Kandi ababinywa bibangiriza ubuzima, Ni yo mpamvu nk’ubuyobozi tutazihanganira abajya kuzana ibi biyobyabwenge.”
Min Mbabazi yibukije urubyiruko ko ari bo batezeho ejo hazaza h’igihugu
MUKAZIKEYE Maria w’imyaka 47 n’umubyeyi w’abana 3 avuga ko nawe azafatanya na Leta mu kurwanya ibiyobya bwenge kuko byangiza umubiri, kandi ntiwaba wanyoye ibiyobyabwenge ngo uzakorere I gihugu uko bikwiye.
Ku rwanya ibiyobyabwenge, n’ukubikora kugira ngo , ababizana bareke konona urubyiruko kuko ibiyobyambwe bituma bishora mu ngeso mbi zabaviramo n’urupfu.
Mu cyo rero dufashe abo byabase bavurwe basubire mu buzima busanzwe bityo bafatanye n’abandi kwiyubaka twese twiyubakire I gihugu.
Ni muri urworwego RBC ikangurira abaturage ku rwanya ibiyobyabwenge, birinda ndetse banabikumira, ntibyinjire mu Rwanda.
