Hagaragajwe impamvu umunyamakuru adashobora kubona amakuru

 2,504 total views,  2 views today

Mu gihe Abanyamakuru batandukanye bakunze guhura n’imbogamizi mu kugera ku nkuru ndetse no kubona amakuru mu nzego izo arizo zose mu gihugu. Bateguriwe amahugurwa agamije kwigira hamwe itegeko ryerekeye kubona amakuru.

Ni muri urwo rwego, urwego rw’umuvunyi rufatanyije n’inama nkuru yitangazamakuru (MHC)Media High Council, bateguye amahugurwa ku itegeko nomero 04/2013 ryo kuwa 08/2013 ryerekeye kubona amakuru.

N’amakugurwa yabaye none tariki ya 20 Kamena 2019 mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mubanyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa yerekeye kubona amakuru

Atangiza ayamahugurwa ku mugaragaro Umunyamabanga mu kuru w’inama nkuru yitangazamakuru Bwana Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO, yavuze ko kwigisha iri tegeko ryerekeye kubona amakuru ari ingezi kandi ko byarushaho kuba byiza buri munyamakuru wese ukorera mu Rwanda ko yamenya iritegeko.

Ati”Iritegeko nkamwe banyamakuru kurimenya n’ingezi, simwe gusa rireba kuko n’abayobozi muri izo ngego mugana mushaka amakuru nabo kumenya iritegeko birabareba, niyo mpamvu tuba twateguye aya mahugurwa kugira ngo iritegeko ryerekeye kubona amakuru turimenye kandi turyubahirize.”

Bamwe mubanyamakuru bari bitabiriye aya mahugurwa bakunze guhurira kukibazo kimwe kigira kiti “ese hakorwa iki iyo umuyobozi runaka akwimye amakuru kandi asanzwe ayatanga”

NIWEMFURA Vestine umugenzacyaha mu rwego rw’umuvunyi, avuga ko umunyamakuru ashobora kutabona amakuru mu gihe atabajije umukozi ushinzwe gutanga amakuru mu kigo runaka, cyane ko buri Minisiteri, ibigo byigenga byose bagira uyumukozi ushinzwe gutanga amakuru mu kigo,  ubwo rero mu gihe waje uhita ubaza umuyobozi mukuru w’ikigo cyangwase urwego runaka ntashobora kuguha amakuru.

Akomeza avugako hari igihe umunyamakuru atabona amakuru mu gihe ushinzwe gutanga amakuru ashobora kuguha ayomakuru akaba yakwica iperereza.

Mwambanews.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *