Dr Diane Gashumba yagaragaje imbogamizi zikiri muri gahunda yo kuboneza

 221 total views,  1 views today

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yagaragaje imbogamizi zikiri muri gahunda yo kuboneza urubyaro zirimo izishingiye ku myemerere y’amwe mu madini abuza abayoboke bayo gukoresha uburyo bugezweho bwa kizungu akabasaba gukoresha uburyo bwa kamere bwo kudakora imibonano mu gihe cy’uburumbuke bukunze kugora bamwe. Ati “Ntiwabuza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina ha handi iri bugende neza.”

Min Dr Gashumba avuga ko imyumvire y’amadini idakwiye kwivanga muri gahunda za Leta

Mu biganiro biri kubera mu nteko Ishinga Ametegeko byahuje inzego zirebana na gahunda yo kuboneza urubyaro, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye ababyitabiriye gusasa inzobe bakavuga ibintu mu mazina yabyo.

Dr Diane Gashuma wagarutse ku mbogamizi zikiri muri iyi gahunda, yavuze ko hari amavuriro y’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatulika adatanga serivisi zo kuboneza urubyaro z’uburyo bwa kizungu.

Yagarutse ku buryo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere burimo urunigi no kwiyakana buri kwimakazwa n’iri dini, avuga ko butizewe nk’ubusanzwe bwa kizungu burimo ubw’ibinini, agapira n’urushinge.

Ubu buryo busaba abashakanye kudakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke no kwiyakana mu gihe bari mu gikorwa mpuzabitsinda.

Min Gashumba yagize ati “Ubundi muri ya minsi y’uburumbuke uko Imana yaturemye ni bwo imisemburo iba yazamutse mu mubiri ni na bwo umuntu aba yifuza gukora imibonano mpuzabitsina ni na bwo igenda neza [baraseka], rero kubwira umuntu ngo ‘ntukore imibonano mpuzabitsina’ ha handi iri bugende neza, ni frustration [kubuza umuntu ibyishimo] haba ku mugabo no ku mugore.”

Dr Gashumba wasabaga Intuma za rubanda n’abashingamategeko gushyiraho akabo, yavuze ko buriya buryo bwa kizungu buba bwarizweho bihagije bityo ko ntawe ukwiye kubusubiza inyuma yitwaje imyemerere ye.

Imyumvire y’amadini yo kutaboneza urubyaro ntikwiye kuza mu mavuriro yayo

Dr Gashumba avuga ko iriya myumvire ishingiye ku myemerere y’iri dini idakwiye kubuza amahirwe abaturage bagana amavuriro yayo.

Ati “…Afite imyumvire twemera nka Guverinoma ariko tubona ko iyo myumvire idakwiye kuza mu mavuriro ubundi.”

Min Gashumba avuga ko habaye ibiganiro byinshi byahuje aya madini n’inzego bwite za leta bigamije kwibutsa amatorero ko gahunda zayo ziri munsi y’iza Leta ariko ntibigire icyo bitanga kuko ariya madini yanangiye agakomeza gutsimbarara kuri iriya myumvire ibuza abaturage guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro za kizungu.

Muri Mutarama ngo habaye ibiganiro bidasanzwe byahuje amadini n’amatorero na Minisiteri zitandukanye hagafatwa umwanzuro ko “Aho bigaragara ko izo serivisi zidashobora gutangwa ‘nubwo njyewe nka Minisitiri w’ubuzima ntabyumva impamvu’ twazitangira mu bigo by’ubuzima.”

Gashumba wavugaga ko iki kibazo kimaze kumurenga, avuga ko muri Werurwe no muri Mata yatunguwe no kubona amabaruwa arimo iyanditswe n’umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri n’indi y’uwa Diyoseze ya Cyangugu basaba abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byabo kutazahirahira batanga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Yagarutse ku bikubiye muri aya mabaruwa avuga ko bimuteye impungenge, birimo ibisaba abakozi b’ariya mavuriro gusubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Ati “Umuyobozi w’ivuriro niyumvira ayo mabwiriza, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore icyorezo cya SIDA, idufasha gupima abagore batwite, atange inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”

Ngo muri ariya mabaruwa, bariya bashumba banasabye abakozi ba biriya bitaro kutagira uwo bohereza mu bigo by’ubuzima no kudashyira gahunda yo kuboneza urubyaro mu igenamigambi zabo.

Min Gashumba wagarutse ku kuba aya madini asaba biriya bigo kubahiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro gusa hakoreshejwe bwa kamere, avuga ko bariya bashumba bagaragaje ko bafite abandi bantu bashinzwe ubuvuzi b’iri dini bitwa ‘abashinzwe serivisi z’ubusugire bw’ingo n’abashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri diyoseze’.

Ati “Aha nagize impungenge, ntabwo nari nzi ko hari abandi bantu bashinzwe ubuvuzi mu gihugu, mu midugudu batari abajyanama b’ubuzima bashyizweho n’igihugu.”

Akomeza agira ati “Aha ndabona ko hari parallel system [abahinyuza] iri kuvuka ntafiteho control [ububasha] nk’umuntu wahawe ububasha n’umukuru w’igihugu.”

Perezida wa Sena atangiza iyi nama yavuze ko abantu basasa inzobe bakavuga ibintu uko biri kugira ngo bishakirwe umuti

src:umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *