mu nama yateraniye i Kigali yahuje abantu b’ingeri zose, baturutse mu turere dutandukanye baje kumvira hamwe inama zitangwa n’umuryango Save the Children.
iyi nama yabaye none tariki ya cumi Kamena 2019 ubwo abaturage bagiye batanga ubuhamya bw’uko uyu mushinga wabafashije kubana neza nabo bashakanye.
Umuryango watanze ubuhamya muri iyi nama, wavuga ko mbere yo guhugurwa ku bwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bari babayeho nabi kuko batahuzaga mu by’ingenzi byazamura urugo rwabo.
Umuryango watanze ubuhamya, ku kuntu babanaga mbere batarahabwa amahugurwa na Save the Children ku mibanire myiza mu muryango
Uwitonze yabwiye avuga ko mbere umugore we yamufataga nk’igikoresho cyo mu rugo.
Ati “Kuri njye by’umwihariko umugore namufataga nk’igikoresho cyo mu rugo kigomba gukora byose ntarebye niba ananiwe cyangwa atananiwe. “
Avuga ko yumvaga gukoresha umugore we akazi kose ari byo bimugira umugabo. Ibi ariko ngo byagiraga ingaruka mbi ku mibereho y’abagize umuryango harimo n’umwana wabo mukuru.
Iyi ni gahunda yatangijwe n’Umuryango witwa Umuhuza ufatanyije n’Umuryango wita ku bana Save the Children ikorera mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.
Nyuma yo kumenya ibikubiye mu masomo 17 yari ateganyirijwe imiryango yatoranyijwe muri kariya karere, yabigejeje ku mugabo we.
Uwitonze avuga ko yashimishijwe no kumenya ko umugore we hari ahantu yabonye bakura ubumenyi bwatuma babana neza.
Ati “Nigishijwe korohera umugore wanjye bituma n’abana bacu bakurira mu mutuzo. Ni iby’agaciro kubana n’uwo mwashakanye mu mahoro kuko bituma n’abo mwabyaranye bakura neza.”
Caroline Dusabe ukorera Save the Children yavuze ko icyo bibanzeho cyane ari uguha ababyeyi ubumenyi ku byerekeye umubano uzira umwiryane.
Avuga ko byafashije abari bagenewe ariya masomo kandi ngo bigaragarira mu buhamya bwatanzwe na Uwitonze.
Yavuze ko bumwe mu buryo bakoresheje kugira ngo bahe abatuye Akarere ka Ngororero ubumenyi ku byerekeye umubano mwiza ari ukubahuriza mu biganiro, bakaba bakumvishwa ibiganiro byafashwe kuri radio birimo ubutumwa bwo koroherana mu miryango.
Dr Anita Asiimwe uyobora Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato yashimye abatanze buriya bumenyi ariko abasaba ko mu bushakashatsi butaha bazajya bareba uko bafasha ababyeyi kumenya uko bategura imirire iboneye kugira ngo igwingira rigabanuke.
Ati: “ Kuba ababyeyi babana neza ni byiza ubwabyo ariko nanone bakeneye kumenya uko bategura indyo neza kugira ngo umubano mwiza ube useguwe n’imirire iboneye.”
Umushinga wa Save the Children wakoranye n’Umushinga wo mu Rwanda witwa Umuhuza hanyuma ubuyobozi bubohereza mu Karere ka Ngororero kugira ngo bafashe abaturage b’aho kunoza umubano ugamije imikurire myiza y’abana.