Madame Jeanette Kagame yakiriye , umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi

 1,054 total views,  1 views today

Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w’u Rwanda avuga ko ajya atekereza ko ururimi rw’Ilingala (rukoreshwa cyane muri Repubulika iharanira demokarasi Kongo) rushobora kwiyongera mu ndimi (4)zemewe mu Rwanda.

Ibi Madame Jeanette Kagame yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yakiraga , umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi uyobora Kongo ,Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi.

Ni ibiganiro byabaye ku mpande zombi aho buri umwe yafashe umwanya agashimangira ko iki aricyo gihe cyiza cyo gukorana hagati y’ibihugu byombi no kuzahura umubano wajemo agatotsi mu gihe cyashize.

Madamu Jeanette Kagame yavuze ko hari igihe ajya atekereza niba ururimi rw’Ilingala rudashobora kuba rumwe mu zemewe hano mu Rwanda.

Jeanette Kagame ati, “Mpora nibaza buri gihe niba u Rwanda rudashobora mu buryo bwumvikana kongera ururimi rw’ Ilingala mu ndimi enye zemewe mu Rwanda.”

Yakomeje ashima impinduka ziri kugaragara mu mibanire y’ibihugu byombi avuga ko kuba hari ibyatumye habaho gukomanya imitwe ariko ko hakiri ibyo ibi bihugu bigihuriraho.

Ati, “Turenze ibibazo byagaragaye mu mateka duhuriyeho, haracyari ibyo dusangiye, bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu mu bihugu byacu bihana imbibi.”

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yashimye imikorere ya Madamu Jeannette Kagame avuga ko nawe ubu yatangije umuryango kandi ko yizeye gukorana n’Umuryango Imbuto Faundation.

Yagize ati, “Natangije umuryango wanjye kandi ndizera gukorana n’umuryango (Imbuto Foundation) mu gukomeza guhesha agaciro umugore n’umuryango Nyafurika muri rusange. Mu gihe abagore bishyize hamwe, bazaba bafite icyerekezo kizima kuri Afurika.’’

Yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi yari amaze ajya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu kumenyekanisha umuryango yatangije ‘Fondation Denise Nyakeru Tshisekedi’

Kuva Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi, umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uri kugenda urushaho kuba mwiza, aho ubu abakuru b’ibihugu bagenderanirana nta nkomyi ndetse mu minsi ishize Kompanyi y’indege ya Rwanda Air yatangiye ingendo zayo muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *