Umuryango Save the Children ivuga ko mu myaka 20 ishize u rda rwagabanyije umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku kigero cya 79%

 3,459 total views,  1 views today

Umuryango Mpuzamahanga urengera abana, Save the Children washyize hanze raporo ku mibereho y’Abana(Global Childhood Report), igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kubungabunga ubuzima bw’abana kuko mu myaka 20 ishize rwagabanyije umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku kigero cya 79%.

Uyu muryango urengera abana, uvuga ko mu rugamba rwo kugabanya imfu z’abana, u Rwanda rwazamutseho amanota 241 mu myaka 19 kuko yavuye kuri 503 muri 2000 akagera kuri 744.

Ibihugu byateye intambwe ishimishije muri Africa yo mu Burasirazuba n’iyo mu magepfo, birimo u Rwanda, Ethiopia, Angola na Zambia byose byazamutseho amanota ari hejuru ya 200 muri iyi myaka 20 ishize.

Iyi raporo yasohowe na Save the Children ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu karere no ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Isi mu gutera intambwe ishimishije mu kugabanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu kuva muri 2000.

Gusa ngo mu karere umubare uracyari hejuru kuko mu bana 1000 bavuka hapfamo 59.

Igihugu cya Somalia kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abana bapfa batagejeje ku myaka itanu kuko umwana umwe mu bana umunani apfa ataruzuza iyi myaka. Igihugu cya Sudan y’Epfo kiri muri aka karere na cyo kiri mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 176, bwibanze ku ngamba Leta zigenda zishyiraho mu gukemura ibibazo bikunze kugariza abana birimo imirire mibi, abaterwa inda zitateganyijwe n’abashyingirwa batarageza igihe n’abatabasha kujya mu ishuri.

Uyu muryango urengera abana uvuga ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zagabanyije ibibazo byibasira abana ku buryo umubare w’abakoreshwa imirimo ivunanye wagabanutse ku kigero kinini, abana benshi bakaba babasha kujya kwiga ndetse abashyingirwa badafite imyaka 18 bagabanutse cyane.

Philippe Adapoe uyobora Save the Children ishami ryayo mu Rwanda, avuga ko ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza yashishikarije inzego z’Ibanze guhagukira ibibazo byagaragaraga mu nzego z’ubuzima, uburezi no mu kurengera abana.

Ati Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage, imiryango itari iya leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere bariho barakora ibishoboka mu kuzamura urwego rw’ubuzima, mu gushora imari mu burezi no mu gukakaza amategeko.”

Gusa avuga ko hakiri abana bafite ibibazo byo kugwingira n’abandi batagira amahirwe yo kwiga.

Ati Dukwiye gukomeza kongera imbaraga mu gutuma buri mwana w’umunyarwanda agira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme, ubuzima no kurengerwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku isi nibura abana miliyoni 280 bafite amahirwe yo gukura neza, bakabona uburezi bwiza kandi bakabaho batekanye kurusha uko byahoze mu myaka 20 itambutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *