Connect with us

World News

Somalia: Hussin Ceelaabe Fahiya yapfiriye mu gitero cy’abiyahuzi, cyatezwe mu modoka

 1,135 total views,  3 views today

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somalia, Hussin Ceelaabe Fahiya yapfiriye mu gitero cy’abiyahuzi cyari cyatezwe mu modoka. iki gitero cyahitanye Minisitiri Hussin cyaguyemo abandi batanu ndetse 13 bakomeretse muri yo modoka

Al-Shabaab niyo yigambye icyo gitero cyabereye hafi y’ ingoro y’umukuru w’igihugu cya Somaliya mu murwa mukuru Mogadishu.

Polisi ya Somalia yavuzeko uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Hussein Elabe Fahiye ari mubahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu modoka. Abantu 13 bakomerekeye muri iki gitero cyahitanye batanu.

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab niwo wigambye iki gitero unatangazako bari bafite gahunda yo guhitana abandi bayobozi bakuru barimo abasirikare, abadepite n’abandi bayobozi muri guverinoma.

Al-Shabab isanzwe iturikiriza ibisasu mu murwa mukuru wa Somaliya ahantu hatandukanye ku mahoteli, hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu n’ahantu hagendwa n’abayobozi bakuru muri guverinoma ndetse n’abanyamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News