Stay Alliance Rwanda igamije kurandura ubukene

 8,886 total views,  1 views today

Stay Alliance Rwanda igamije kurandura
ubukene hakoreshejwe ishoramari, ubuzima,ubumenyi n’ubuhizi
Amashirahamwe akora ibijyanye n’ubuzima, ubumenyi, ishoramari n’ubuhinzi arimo kureberahamwe uko yarushaho gutera imbere anasigasira gahunda zayo ahurijwe hamwe m’ishirahamwe yise ‘Stay Alliance Rwanda.’
Aterwa inkunga na Stay Foundation Germany, Stay Alliance Rwanda izajya ifasha amashirahamwe y’ibanze kwifasha mu bikorwa byayo by’ubuzima, ubumenyi, ishoramari n’ubuhinzi.
Fidele Rutayisire, ukuriye Rwanda Men Resource Center (RWAMREC) anahagarariye  Stay Alliance Rwanda yavuze ko iryo shirahamwe ryatangiriye ku kicyaro gikora cya ryo kiri mu Budaje rigamije gukora ku nshingano ziteza imbere ishoramari binyujijwe mu mishinga yo ku rwego rw’ibanze n’uburyo bwo kugabanya infashanyo zituruka hanze.

 

Stay Alliance Rwanda ubu iri mu gikorwa cyo kwiyandikisha mu Rwanda aho ihagarariwe na  RWAMREC kandi igitekerezo cy’ibanze no gufasha amashirahamwe ikorana nayo kurushaho guteza imbere gahunda yayo binyuze mu ishoramari kugirango hatangwe ibisubizo ku bibogamira ubuzima, ubumenyi n’ubuhinzi.

“Turimo guteganya gutangira, iyi nama yari igamije gusobanurira amashirahamwe atandukanye kuri We are preparing to start it; this meeting was to explain to   Stay Alliance Rwanda kugirango babe abanyamuryango uko babyifuza,” Rutayisire  avuga kuri ibyo bagamije gukora mu Rwanda.

Inyungu z’abanyamuryango zirimo kwigishwa, guhirizahamwe ibikorwa byabo, no kwongera ingufu zo kwiyumvikanisha kugirango babe bakwigenga ku mikoro.

Ubu igikorwa cyo guhitamo abanyamurayango nicyo kirimo gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *