Connect with us

Economy

Ngoma: Abaturage bemeza ko Sitade irimo kubakwa izabateza imbere muri byose

 5,406 total views,  3 views today

Mu rugendoshuri Abanyamukuru bagiriye mu Karere ka Ngoma, batemberejwe ahari
ibikorwaremezo gafite, baganiriza abaturange, ku bijyanye n’ibikorwa by’iterambere bigenda bibagezwaho na Leta, maze baturatira bimwe muri ibyo bikorwa.

Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, urugendo rwamaze
amasaha agera ku icyenda, abanyamakuru baganiriye n’abaturage ndetse n’abayobozi b’aka
Karere ka Ngoma mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bishya by’iterambere by’Akarere.

Ku ikubitiro abaturage bashimye ibikorwaremezo bahawe birimo umuhanda mwiza wo mu
Murenge wa Murama w’ibirometero 24 bise Rebezo- Sakara-Muzingiro, wuzuye utwaye agera
kuri miriyari 1.7, ubonetse nyuma y’imyaka 50 yarishize nta muhanda mwiza bafite. Abaturage
bemeza ko waborohereje mu ngendo ndetse n’ubuhahirane muri rusange.

Umuhanda mwiza wo mu Murenge wa Murama ufite ibirometero 24 bise “Rebezo-Sakara-
                                                                     Muzingira”

Abaturage bavuze kuri sitade irimo kubakwa muri aka karere bemeza ko izatuma binjiza
amafaranga menshi kuruta ayo binjizaga mbere batarayubaka.
Bakomeje kugaragaza ko bakunda ikipe yabo “Etoile de l’Est” bakaba bazaba babonye
umwanya mwiza wo kuyitera ingabo mu bitugu.

Mukakarangwa, umucuruzi uturiye iyi sitade avuga ko izabafasha kwiteza imbere mu bijyanye
n’amafaranga kuko ngo buri gihe habereye umukino runaka abakiriya baziyongera.
Umukozi wa RHA ( Rwanda Housing Authority) Eng. Eric Nganji ukurikirana hafi inyubako ya
sitade ya Ngoma avuga ko iyi sitade  yatangiye kubakwa mu kwezi kwa munani umwaka ushize
wa 2018 ko ngo ubu bageze kuri 51% yubakwa.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye urugendoshuri mu Karere ka Ngoma

Cyakora, twavuga ko iyi Sitade izakira Abantu bagera ku bihumbi bitatu magana atanu (3500)
itari ku rwego rwa Sitade Fifa yemera, kuko iziri kuri urwo rwego ziba zakira abantu ibihumbi
birindwi (7000).

Visi Meya ushinzwe ubukungu Jean Marie Vianney Rwiririza, avuga ko iyi Sitade izatuma
abaturage batera imbere kurushaho ndetse n’ubuzima bw’abo babubungabunge.
Ati”Mu by’ukuri iki kibuga kizazamura Akarere kacu ka Ngoma ndetse n’abaturage muri
rusange, ikipe yacu “Etoile de l’Est” turashaka ko izajya mu cyikiro cya mbere, bityo
ikajya yakira amakipe akomeye nka APR FC na Rayon Sport  n’izindi zose muri rusange,bityo umunyonzi abone abakiriya, motari abone abagenzi ndetse n’amahoteri nayo acuruze birushijeho”.

Iki kibuga kizajya gikinirwamo imikino itandukanye ariyo: umupira w’amaguru(football)
umukino w’intoki (volleyball), tenis, inzira zo kwirukiramo, hazaba harimo kandi Gym Tonic,
abantu bose bazajya bakoreramo imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kugira amagara
mazima. Muri rusange iyi Sitade ije ari igisubizo muri aka Karere ka Ngoma kuko izongera
ubukungu n’ubuzima bwiza bw’abatuye muri aka karere.

Twabibutsa ko iyi Sitade, ya Ngoma n’iya Bugesera, ndetse na Nyagatare, ari impano ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

MUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy