Connect with us

NEWS

Leta yasobanuye impamvu igiciro cy’amazi cyongerewe

 1,402 total views,  3 views today

Leta y’u Rwanda yasobanuye ko ibiciro by’amazi bidahanitse nk’uko bamwe mu baturage babivuga, isobanura ko umuuntu yishyura bitewe n’ingano y’amazi akoresha kuko ukoresha make yishyura amafaranga make mu gihe ukoresha menshi yishyura menshi.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuriyemo abayobozi bo muri RURA, MININFRA na WASAC bavuga ko iyo hagiye kongezwa amafaranga bagendera ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

Muri iyi nama hasobanuwe ko leta yazamuye igiciro cy’amazi kugira ngo abashe kubungwabungwa neza kandi ko adahenze nk’uko abantu babivuga kuko leta yishyurira umuturage 73.8% umuturage akitangira 26.2%.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Aimé Muzola yasabye abanyarwanda kwita ku mazi ntibagasige mu rugo abakozi ngo abaterere iyo bibagirwe kugenzura imikoreshereze yayo.

Muzola ati, Hari abao usanga batabyitaho ugasanga amaze ari kwangirika, mureke gutesha amazi agaciro!”

Yakomeje agira inama abaturage yo kugenzura imikoreshereze y’amazi nyuma yo kwishyura, ati, Dukwiriye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amazi, kuko buri wese aba akeneye kugira ingamba zo gukoresha amazi neza. Mu gihe yishyura fagitire, aba akeneye gusubiza amaso inyuma akareba uko yabaganya amazi yakoreshejwe.”

Hasobanuwe ko mu byagendeweho hongezwa igiciro cy’amazi ari impamvu nyinshi zishingiye ku bushobozi bw’abanyarwanda kuko umuntu yishyura bitewe n’ingano y’amazi akoresha uko umuntu akoresha menshi niko yishyura menshi.

Ibiciro bishya bigaragaza ko ukoresha hagati ya litiro 1.000 na litiro 5.000 mu kwezi, yishyuzwa amafaranga 340 kuri meterokibe (litiro 1.000) ariko iki giciro hakiyongeraho n’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%.

Ukoresha hagati ya litiro 5.000 na litiro 20.000 yishyura amafaranga 720 kuri meterokibe ukongeraho na 18% y’umusoro, ukoresha hagati ya litiro 20.000 na litiro 50.000 ku kwezi we yishyura amafaranga 845 kuri meterokibe naho ukongeraho amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%.

Ibi biciro abaturage bamaze igihe bijujutra byatangiye gukurikizwa muri Gashyantare uyu mwaka.

src:makuruki

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS