Connect with us

World News

Koreya ya ruguru yongeye kugerageza igisasu kirimbuzi

 1,066 total views,  3 views today

Koreya ya Ruguru yakirije intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Stephen Biegun igisasu cy’ubumara cyo mu bwoko butaramenyakana ubwo yasuraga Korera y’Epfo.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko icyo gisasu cyageragerejwe mu gace ka Sino-ri kari mu ntara ya Pyongbuk ku isaha ya saa kumi n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ,AFP bivuga ko agace ka Sino-ri kazwiho kuba kabarizwamo ahantu hagera kuri 20 hakorerwamo ibisasu kirimbuzi muri Koreya ya ruguru.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru Koreya y’Epfo ikoze imyiyerekano ya gisirikari ikarasa nibindi bisasu byinshi bivugwako byari bifite ubushobozi bwo kugera hafi.

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko ibyo bisasu byageragejwe mu myiyerekano ya gisirikari ari ibisanzwe ahubwo bwari uburyo busanzwe bwo kugerageza ubushobozi bw’ubwirinzi bwabo.

Icyakora bamwe mu nzobere mu by’intwaro bamaze kubona ifoto y’igisasu Koreya ya ruguru yagerageje, batangaje ko ibyo bisasu bishobora kuba ari ubwoko bushya bufite ubushobozi bwo kugera kure.

Iri gerageza ry’ibisasu ryaherukaga mu 2017, riteye benshi impungenge ku biganiro byari biri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru hashakwa uburyo icyo gihugu cyarekera aho gucura no kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ibyo biganiro bimaze guhuza inshuro ebyiri Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, icyakora biherutse gusozwa igitaraganya nta mwanzuro ugezweho ubwo byageraga I Hanoi muri Vietnam.

Koreya ya Ruguru yinjiye mu biganiro ishaka ko Amerika iyikuriraho ibihano yagiye iyifatira no kugira uruhare ngo ibyafashwe na Loni bikurweho. Amerika nayo yasabye icyo gihugu kubanza gusenya ahantu hose hacurirwa intwaro kirimbuzi.

Mu kwezi gushize nibwo Kim Jong-Un na Vladimir Putin bemeranyijwe imikoranire myiza mu ruzindiko Kim yagiriye mu Burusiya ahitwa Vladivostok agahura na mugenzi we Putin bakemeranya kugirana umubano mwiza mu rwego rwo kurwanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News