Uganda: Bobi Wine na Dr Kizza Besigye bahuje imbaraga zigamije guhirika ubutegetsi buriho

 945 total views,  1 views today

Umudepite akaba n’umuhanzi Kyadondo Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine na Dr KIZZA Besigye usanzwe azwiho guhangana na Perezida Yoweli Kaguta Museveni bemeranyijwe imikoranire ngo bahirike ku butegetsi ishyaka NRM riri ku butegetsi kuva 1986.

Itangazo rigira riti  Twabonye dufite intego n’imigambi imwe yo kubohora Uganda ingoma y’igitugu n’akarengane, twemeranyijwe ko tutitaye ko turi mu mashyaka atandukanye tugomba gukorera hamwe tugafatanya mu bikorwa byacu ndetse n’umugambi wacu

JPEG - 48.8 kb
Bobi Wine na Besigye bemeranijwe gufatanya mu guhangana na Perezida Museveni

Umuvugizi w’ishyaka rya Bobi Wine, Joel Ssenyonyi, n’umuyobozi w’agace ka Mukono depite Betty Nambooze akaba n’umuvugizi w’ishayaka rya Dr Kizza Besigye batangaje ko amashyaka yombi agiye gukorera hamwe ibikorwa byabo mpaka bavanye Museveni ku butegetsi.

Bobi Wine ku munsi w’ejo yari yatangaje ko ari kugirana ibiganiro by’imikoranire mu bya Politike n’amashyaka atandukanye avugako irigezweho ari irya Dr Besigye.

Ati “Turi gushishsikariza n’andi mashyaka yose ngo twishyire hamwe, Dr Besigye we twamaze kuganira”

Nambooze yavuzeko umugambi bawujuje wo gutanga umukandida umwe kandi intego yabo nyamukuru ari ukuvana Museveni w’imyaka 74 ku butegetsi ndetse mbere y’amatora ya 2021.

Ibi bikaba bije nyuma yaho Dr. Besigye ari kumwe n’umukuru w’umujyi wa Kamapala Erias Lukwago hamwe na depite Betty Nambooze basuye Bobi Wine iwe mu karere ka Wakiso nyuma yo gusohoka muri gereza ya Luzira.

Inyandiko yerekana imikoranire yasinywe na Bobi Wine hamwe Dr Kizza Besigye nyuma y’inama yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo bahuriye Magera bagirana ibiganiro imbonankubone by’isaha imwe mbere yuko abandi kumpame zombi bihuza nabo mu rwego rwo kuvanaho urukuta rwabatandukananyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *