Connect with us

Health

Abategura umunsi wera w’umucyo, bakoze igikorwa cy’urukundo ku bitaro bya Kibagabaga

 1,269 total views,  3 views today

Ababyeyi bamaze igihe gito babyariye mu bitaro bya Kibagabaga kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2019 basuwe n’itsinda rya MIW News rishinzwe gutegura umunsi wera w’Umucyo, basangira amafunguro, bemera no kwishyurira Mitiweli abadafite amikoro bari muri ibi bitaro.

Iri tsinda ryaganiriye ababyeyi bari muri ibi bitaro kubyerekeye n’Imana y’I Rwanda ariyo yatugize abo turibo ikaduha umutima urwangwa n’urukundo,  basangira amafunguro yagenewe abarwayi.

Bamwe mu babyeyi bamaze igihe gito babyariye mu bitaro bya  Kibagabaga, bahamya ko batunguwe n’iki gikorwa cy’urukundo. Bavuga ko ubusanzwe abenshi batagira ababitaho uretse rimwe na rimwe aho ngo babona abagiraneza rimwe mu cyumweru baza bakabasura.

Bavuga ko hari abamaze igihe barabuze uko bava muri bitaro kubwo kubura ubwishyu ngo basezererwe, amikoro ntayo, kubona ingemu ni ingorabahizi kuri bamwe.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati” Ndatunguwe cyane kubona bantu beza nkamwe, nukuri si nagiraga ungemurira. Ni ukubaho mu mihangayiko gusa, nabuze n’ubwishyu bw’ibitaro ngo mbe nabisohokamo, nsa n’ufunze nubwo aha atari muri gereza.”

Undi mubyeyi ufite umwana umaze icyumweru avutse, ariko nawe akaba akiri muri ibi bitaro kubwo kubura ubwishyu ngo asezererwe yagize ati” Abantu bagifite umutima wa kimuntu barahari nubwo ari bake, ndabashimiye kubw’urukundo mutugaragarije nukuri Imana y’I Rwanda izabaduhembere.

Edouard Mubaraka  uyoboye iri tsinda ritegura umunsi wera w’umucyo

Edouard Mubaraka  uyoboye iri tsinda ryasuye aba babyeyi mu bitaro bya Kibagabaga akaba ari nawe washinze uyu muryango ugamije kubwira abanyarwanda n’Isi iby’Imana y’i Rwanda, avuga ko ikwiye kubahwa no gusengwa.

Agira ati:”Kurgira umutima w’urukundo ntako bisa, kuba twasuye abarwaye bo muri ibi bitaro Imana y’I Rwanda dukunda kandi twemera ibiduheramo imigisha myinshi itagabanyije, iki gikorwa rero tugikora tugamije kwigisha abanyarwanda n’isi yose muri rusange urukundo rw’Imana y’I Rwanda idahwema kutugaragariza

Umunsi wera w’Umucyo ufite inkingi za mwamba eshanu ugenderaho

*Kubaha Imana y’i Rwanda,

*Gukundana, Gusaba imbabazi,

*Kubabarira no Gusurana, cyane ariko hakitabwa ku bababaye ari nacyo gikorwa cyakorewe munbitaro bya Kibagabaga.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr. Mutaganzwa Avite, ashima cyane iki gikorwa ndetse akavuga ko gifite byinshi kivuze kandi gikemuye. Avuga kandi ko nk’ibitaro bya Kibagabaga  akorera, bamwe batanagira ubwisungane mu kwivuza ugasanga ubuvuzi bubahenda kandi banasanzwe ntako bimereye.

Ati” Iki gikorwa turakishimiye kandi gikemuye byinshi mu bibazo abarwayi bacu bahura nabyo. Gusangira ifunguro nabo kuri bamwe batari banaherutse kimwe n’ubufasha babonye bibagarurira icyizere cy’ubuzima.”

Abategura umunsi wera w’umucyo kandi bemeye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, (Mitiweli) abarwayi badafite amikoro.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health