Connect with us

NEWS

RITCO yafashe iya mbere mu gukumira impanuka zibera mu muhanda

 5,417 total views,  3 views today

Police y’urwanda yizihije umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe umutekano wo mu muhanda.Ibirori byatangijwe n’urugendo rwo  kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Abayobozi b’ibinyabiziga bakanguriwe kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda bagendamo buri munsi.

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu mujyi wa Kigali kuri Peti sitade, aho uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ibinyabiziga batwara abantu n’ibintu ndetse naba nyiri bigo bishizwe gutwara abantu n’ibintu.

ni umuhango witabiriwe cyane n’abatwara moto bazwi ku izina ry’Abamotari barengaga igihimbi 1000 bose bari babukereye kandi ubona ko bafite amatsiko yo kumva ubutumwa bagenewe kuri uyu  munsi mukuru.

Muri uyu muhango kandi hari Ikigo cy’Ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) gishinzwe gutwara Abantu n’ibintu mu gihugu hose, bishimiye gufatanya n’Abanyarwanda bose cyane Police y’u Rwanda murwego rwo gukumira impanuka zibera mu  muhanda.

Iki kigo cyatangiye imirimo ku mugaragaro kuwa 5 Gicurasi 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM.

Umuyobozi mukuru wa RTCO mu Rwanda Bwana NKUSI Godfley avuga ko nk’ikigo ayoboye yishimiye gukorana neza n’abagenzi babagana kuko aribo bakorera, bikaba akarusho rero n’abayobozi b’ibinyabiziga bya Ritco batwara abagenzi neza, ngo ibi nibigerwaho bizaba ari uguteza imbere igihugu.

Agira ati” Abagenzi batugana tubakira neza, cyane ko aribo dukorera, mu rwego rwo kuarinda impanuka dukangurira abayobozi b’ibinyabiziga byacu, kubatwara neza birinda gukora amakosa yabateza impanuka, amwe muri ayo makossa tubabuza harimo nko gutwara ukavugira kuri Telephone, gutwara wasinze uretseko bidakunze kuba kubakozi bacu

Mu rwego rwo kwirinda impanuka kandi NKUSI akomeza avuga ko mu modoka zose za Ritco harimo akagabanyamuvuduko ariko bise (Speed Governer) mu rwego rwo kwirinda kurenza umuvuduko wagenwe.

RITCO Ltd yashinzwe nyuma y’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015 yemeje ikurwaho rya ONATRACOM, ikemeza ishyirwaho ry’Isosiyete Leta ifatanya n’Abikorera y’Itwara ry’Abantu muri rusange.

Leta ifitemo 52%, naho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu mu Rwanda, RFTC.

Zimwe mu modoka za RITCO Ltd, zigera mu Rwanda hose

Umuyobozi wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP Felix NAMUHORANYE, mu ijamborye yagarutse kubishobora gutera impanuka.

Ati”Impanuka zo mu muhanda zihitana abarenga Milioni n’ibihumbi Magana abiri, ku isi yose. Impamvu itera impanuka n’imyitwarire mibi yabakoresha imihanda cyane ibinyabiziga. Ibishobora gutera izo mpanuka harimo gutwara wasinze. Umuvuduko ukabije gutanga ruswa bakaguha controre tekinike kandi ikinyabiziga cyawe hari ibyuma bidafite ubuzira nenge gikoresha, ibi rero nitubihagarika tugakurikiza amategeko y’umuhanda ntakabuza impanuka zizagabanyuka

Umuyobozi wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP Felix NAMUHORANYE

Akomeza ashishikariza abakoresha umuhanda ko barushaho kwitwara neza bagakumira ruswa yo mu muhanda kuko ariyo nyirabayazana yimpanuka za hato na hato.

Umwaka ushije hirukanywe abapolisi 70 bazira gufata ruswa yo mu muhanda, hafashwe kanda abatwaravibinyabiziga 150 batanga ruswa. Urumva ko rero twese dufatanyije dukwiye gukumira ruswa kuko bishobora guhita ubuzima bwuwo utwaye bitewe niyo ruswa.

Mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka zibera mu muhanda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abatwara abantu n’ibintu ko aribo baba inkingi ya mwamba mu gukumira impanuka zibera mu muhanga.

Ati:” Ndabasabye mwe mutwara abantu n’ibintu buri munsi. Mwebwe bayobozi b’ibinyabiziga  tundandaho umunsi ku wundi, ndabasaba ko twafatanya kugabanya kwirinda amakosa amwe namwe akorwa namwe bayobozi, harimo kwitaba Terefone utwaye abagenzi benshi, kugendera kumuvuduko wagenwe, ibi ni mubikurukiza ntakabuza umutekano wo mu muhanda uzaba ntamakenwa

Unyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye

Icyegeranyo cya OMS cyo muri 2015 kigaragaza ko buri mwaka ku isi ababarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka bahitanwa n’impanuka mu gihe ababarirwa muri 50 bazikomerekeramo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS