Connect with us

NEWS

RFTC ku isonga mu gukumira impanuka zibera mu muhanda

 1,634 total views,  3 views today

Ibikorwa byo gutangiza icyumweru mpuzampahanga cyo kuzirikana ndetse no kwita ku mutekano wo mu muhanda, byatangijwe n’urugendo rw’amaguru rwitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda.

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi kugeza tariki 12 Police y’u Rwanda yifatanyije n’isi yose mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda.”

Sibyo gusa kandi hanatagijwe ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo amahoro’ buzamara umwaka bwitezweho kugabanya nibura 30%. By’impanuka zo mu muhanda.

Mu izina ry’abamotari, Théoneste Ndungutse, yasabye bagenzi be bakoresha umuhanda batwara ibinyabiziga gufata ingamba ebyiri z’ingenzi zirimo kwirinda impanuka ziterwa n’ibinyabiziga batwara no kwirinda ruswa.

Agira ati “Nk’iyo uha umupolisi ruswa ni uko hari ikosa uba wishinja. Iyo ugiye gukoresha controle technique ugatanga ruswa ni uko uzi ikibazo ikinyabiziga cyawe kiba gifite kandi gishobora guteza impanuka yahitana abantu.

Muri uyu muhango kandi harimo n’ishyira hamwe ry’amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC) ryabyaye ikigo cyiswe ‘Jali Holding Company’ kigizwe n’ibigo bitatu gifite ingengo y’imari igera ku mafaranga miliyari 58 arimo n’ayo kuzagura imodoka nini.

Umuyobozi mukuru wa ‘Jali Holding Company’, Bwana TWAHIRWA Innocent yatangaje ko iki kigo kije guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n’ibintu n’ubuzima bw’abanyamuryango, cyene abashoferi ba RFTC.

Agira ati:” Mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera mu muhanda akenshi zikounze gukorwa n’abayobozi b’ibinyabiziga, twe nka Jali Holding Company dugugura abayobozi b’ibinyabiziga byacu hagamijwe gusigasira umutekano w’abagenzi bacu batugana

Umuyobozi mukuru wa ‘Jali Holding Company’, Bwana TWAHIRWA Innocent

Akomeza avuga ko bahugura abashoferi kwitara neza buri gihe bagatwara umugenzi nk’umwami akagerayo amahoro, uwo rero babonye arenze ku mategeko, agahanwa n’itegeko.

Image result for rftc carsZimwe mu modoka za RFTC

Iki kigo kirimo ibigo bitatu, harimo igishinzwe ubwikorezi, ubwubatsi n’ikigo cy’imari iciriritse byose bigamije guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda hamwe no guteza imbere abanyamuryango.

Muri uyu muhango D/IGP Namuhoranye Felix yavuze ko mu kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda hagomba kurwanya ruswa yo mu muhanda kuko nayo iri mu biwubungabanya.

Agira ati:”Mwebwe bayobozi b’ibinyabiziga musabwe kudatanga ruswa hamijwe ko mwabona service inyuranjyije n’amategeko, icyo gihe nuyitanga tukavufata uzahanwa n’itegeko ndetse uwo mupolice wayakiriye we azirukanwa ku mirimo ye

Akomeza avuga zimwe mu ngamba zafatwa mu rwego rwo gukumira izo mpanuka.

Ati:”Izindi ngamba Police y’u Rwanda ifite, harimo gukoresha ikoranabuhanga rya camera zizajya zifasha kugenzura abitwara nabi mu muhanda, ibi nibigerwaho nta kabuza izimpanuka zizagabanyuka.”

D/IGP Namuhoranye Felix yavuze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abanyarwanda gufasha inzego za Leta mu kurwanya impanuka zo mu muhanda bashyigikira uburyo butandukanye u Rwanda rwashyizeho bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagarutse kandi ku biteza impanuka agira ati” Muzi ko 80% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda haba abashoferi ndetse n’abanyamaguru. Leta ifite umuhigo wo kugabanya umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda byibura ku gipimo cya 30%”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS