Perezida Kagame agiye gusura abaturage, mu turere dutandukanye tw’Igihugu

 745 total views,  1 views today

Perezida Kagame agiye gusura abaturage bo mu turere dutandatu two mu ntara y’Amajyaruguru n’abo mu Burengerazuba batuye mu turere twa Burera, Musanze,Rubavu, Rutsiro , Nyamasheke na Karongi.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame agiye kugirira muri utu turere dutandatu ararutangira kuri uyu wa kabiri mu karere ka Burera na Musanze azakomereze mu karere ka Rubavu n’aka Rutsiro.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame azarusoreza mu karere ka Nyamasheke na Karongi.

Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abaturage muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yasuraga intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Muri uru ruzinduko rwo kuwa 26 Gashyantare 2019 Perezida Kagame yasezeranije abaturage b’i Nyamagabe ko ikibazo cy’isoko rimaze igihe rituzura kizakemuka vuba ndetse ko abahakomoka bibera i Kigali azabirukana bakajya gufatanya n’abandi kuzamura aka karere.

Yari yagize ati, “Icyo kibazo cy’ isoko nacyo nta mpamvu cyakagombye gutwara kiriya gihe cyose. Uzi icyo ngiye gukora? Hari abantu bakomoka muri Nyamagabe bafite amikoro bibera I Kigali ndaza kubirukana mu mujyi baze hano(abantu benshi bahise bakoma amashyi). Buriya ntibyafasha? Hari abagomba kuba bicaye hariya ndaza kubashaka tubiganire”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *