Connect with us

Health

Nyuma yo kuba afite Virusi itera Sida, yatawe muri yombi azira kwanduza Abarwayi

 900 total views,  3 views today

Umudogiteri muri Pakistan yafunzwe acyekwaho kwanduza abantu 90 agakoko gatera SIDA akoresheje inshinge zanduye. Mu bantu 90 bandujwe Virus itera SIDA harimo abana 65 byizewe neza ko bayandujwe na muganga w’umupakistani akoresheje inshinge zanduye nk’uko ubuyobozi bw’Igipolisi muri Pakisitani bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu.

Umukuru wa Polisi yo mu majyepfo y’umujyi wa Larkana, Kamran Nawaz yagize ati “twataye muri yombi umuganga nyuma yo kugezwaho iki ikibazo n’ubuyobozi bw’ibitaro kandi twabwiwe ko na muganga yanduye Virus itera SIDA”

Ubuyobozi bwatangiye kubicyeka nyuma y’aho mu cyumweru gishize umwana w’imyaka 18 apimwe agasanganwa Virus itera SIDA, ubuyobozi bw’ibitaro bugahita butangira igenzura bugasanga hari n’abandi bandujwe. Aho basanze abagera kuri 90 baranduye harimo abana 65 nk’uko Dr Abdul Rehama yabitangaje.

Ababyeyi babo bana bandujwe nabo barapimwe ariko basanga bo ari bazima

Igihugu cya Pakisitan cyari mu bihugu birangwamo ubwandu bucye bwa Virus itera SIDA ari kuri ubu, umubare uri kwiyongera bitewe n’inkingo zihabwa abantu, abakora umwuga w’uburaya, hamwe n’abimukira bajya gushaka akazi muri Paikistani baturutse mu kigobe cya Gulf.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health