Connect with us

World News

Abasilamu bahungiye umwuzure muri kiliziya

 3,093 total views,  3 views today

Abaturage b’igihugu cya Mozambike bagera ku 1000 biganjemo abayoboke b’idini rya Isilamu barokotse ikiza cy’imvura nyuma yo guhungira mu rusengero rwa kiriziya gaturika ruherereye mu mujyi wa Pemba mu ntara ya Cabo Delgado.

Nibyo koko amagara araseseka ntayorwa kandi burya iyo aterewe hejuru buri wese asama aye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umupadiri witwa Ricardo Filipe Rose, ubwo yabazwaga uko yakiriye abasilamu igihe bari bahungiye mu kiriziya, yabwiye ibiro ntaramakuru bya bya Amerika (Assosieted Press) ko icya mbere ari umutima utabara bo batita ku kwemera waba ufite ukw’ariko kose.

Yagize ati ” Twe ntitujya twita ku ukwemera k’umuntu ngo tubone kumutabara, icya ngombwa ni uko dukiza ubuzima bw’ikiremwamuntu buba buri mu kaga” Padiri ati gutabara abababaye no kubaha amizero y’ibyiringiro niyo misiyo ya kiriziya hano ku isi.

Umwe mu bahungiye aha w’umusilamu, AAMILAH felciano nawe yavuze ko ibyabaye bitari byitezwe ariko ko burya icya mbere ari ubuzima.

Yagize ati ” Sinigeze nkandagira mu kiliziya uko ngana uku, ariko kuri iyi nshuro birabaye kuko nakizaga amagara yanjye kandi ntibivuze ko natakaje ukwemera kwanjye.”

Iki kiza cy’imvura idasanzwe kandi nk’uko bitangazwa na Lata ya Mozambike ngo kuri uyu wa 2 cyahitanye abagera kuri 21 muri uyu mujyi wa Pemba ubwo hari haguye imvura iri ku burebure bwa santimetero 55.

Leta kandi yakomeje ivuga ko iyi ari inshuro yambere iyi mvura imeze gutya yakwibasira igihugu ubugira kabiri mu gihe kimwe.

Bati, “kuva twagera mu kinyejana cyifashisha ibyogajuru nibwo imvura nk’iyi yagwa ubugira kabiri.

Nkuko bitangazwa n’uhagarariye ikigo cy’ubutabazi n’ubugiraneza, Caritas cya kiriziya gatulika yavuze ko abagera kuri 900 bahunze naho abandi benshi bahungiye muri za kiliziya hirya no hino muri aka gace.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News