Umugambi “ceinture et route” wakiriwe na bimwe mu bihugu biwugira uwabyo

 8,056 total views,  1 views today

Mu gihe mu Bushinwa hasozwa inama mpuzamahanga ya kabiri mugambi wa Jinping “ceinture et route”, hagarukwa ku mavu n’amavuko yawo mu 2013 n’ inama mpuzamahanga ya mbere mu 2017; aho abitabiriye iy’uyu mwaka biyongereye kubera uyu mugambi ibihugu byawibonyemo bikawugira uwabyo.

Jinping ati, “uyu mugambi wa twese watumye ubukungu bw’isi bwaguka mu bikorwa bifatika, waciriye inzira ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga. Wanazanye udushya mu micungire y’ubukungu bw’isi, maze uvubura amasoko mashya y’umunzero ku bayituye. Inzira n’imihanda ni ingenzi kuri buri wese, inkomoko y’ishya n’ihirwe rubanda ikesha kurumbuka”.

Uyu mugambi waje Mu gihe isi yari ihangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane no guhangana, ubwigunge, ubusumbane no kwiheba; nibwo umugambi ceinture et route wahise ugoboka.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, imbuto zawo zakwiriye isi yose, maze abayituye bawuvuga imyato.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamakuru  Wang Botao, wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, ngo Ubwo perezida Xi Jinping yahamagaraga ibihugu kwitabira umugambi “ceinture et route” mu 2013, benshi babonaga ari inzozi bucya zikibagirana, kumwe kw’amagambo y’abanyapolitiki.

Kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150 yarawugize uwayo, abaperezida barenga 30 bose bitabiriye iyi nama. Magingo aya uyu mugambi ufite uruhuri rw’imishinga ku isi yose; ubu wahindutse ubwato bwambutsa abatuye isi yose inyanja y’ubukene. Ubu Jinping niwe musare mukuru wabwo, nk’uko Botao akomeza abisobanura.

Kugirango ubwato buzagere kure, bisaba iterambere ry’icyatsi kibisi (ntamakemwa). Imbere n’inyuma, ubwato bugomba kuba icyatsi kibisi, ibikorwa remezo bikaba uko. Ishoramari rigomba kuba ntamakemwa, ubuterankunga bukaba ntamakemwa.

Ku bijyanye n’imitwarirwe y’ubwato rero, bisaba kubutwarana ubwitonzi butabogama. Ubwato buriho ku mpamvu y’abatuye isi, bugomba gutwarwa mu buryo buboneye bose. Buri wese agatanga ubuzobere bwe n’ubushobozi bwe.

Ku bikoresho by’ubwato, bisaba guhanga udushya. Ibi bituma umusaruro wiyongera. Udushya dutuma amasosiyete ahinduka ibihangange, tugatuma ibihugu birumbuka.

Mu rwego rwo kwerekana ko ubu bwato butazagana mu cyerekezo kimwe cy’ubushinwa, Jinping amara impungenge abitabiriye inama. Mu ijambo rye agaragaza ko hari ingamba zinyuranye zafashwe kugirango ubu bwato buzagende mu byerekezo byose, ibihugu bikabona ibicuruzwa, serivisi n’imari ziturutse hanze yabyo.

Perezida Jinping ati, “Ubushinwa buzafata ingamba zinyuranye zijyanye n’amavugurura no kwagura amarembo. Buzanafasha ibigo n’inzego kwiyubaka, kugira ngo imiryango ifungurwe birushijeho.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, ibyari inzozi byaretse kuba igitekerezo cya Jinping gusa, hatangira kuboneka ibitangaza, imishinga mirongo na Magana irakorwa muri uru rwego ku isi yose.

Uko imishinga myinshi ishyirwa mu bikorwa, niko Impungenege n’amakenga kuri uyu mugambi bigenda bihinduka amateka buhoro buhoro. Ni nako kandi imbuga z’ibiganiro hagati y’abanywanyi zigenda zaguka.

Habumuremyi Viateur

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *