Connect with us

Health

RBC: yamuritse ikinyamakuru”Rwanda public Health Bulletin”cyandika inkuru z’ubuzima mu buryo bw’Abaganga

 4,021 total views,  3 views today

Ministere y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, yashyize ahagaragara umushinga w’ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima mu buryo bwa  bw’ikiganga ny’uma y’uko amakuru yandikwaga mu rwego rw’ubuzima atabaga ari ku rwego mpuzamahanga.

byabaye none tariki ya 30 Mata 2019,i ki kinyamakuru gisomwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi ndetse kikazajya gisohoka i nshuro 2 mu mwaka. iki gitabo cyasohotse gitwaye agera kuri $69,580 USD(60,534,200 Rwf)

Dr. Leon Mutesa , umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, ngo kije mu rwego rwo gutanga amakuru yimbitse kandi akozwe mu buryo bwa gihanga mu kiganga buyashyira ku rwego mpuzamahanga ku buryo aho umuntu wese ari ku Isi aba ashobora kuyifashisha.

Yagize ati “Twabonaga ko mu rwego rw’ubuzima inkuru zabwandikwagaho zabaga zidakozwe mu buryo bw’abahanga mu buzima, ku buryo amakuru twabonaga yandikwa n’ibinyamakuru bisanzwe adashobora gushyirwa ku rwego mpuzamahanga”


Dr. Leon Mutesa (hagati), Umwanditsi mukuru wa RPHB

Uyu muganga avuga ko inkuru itambutswa muri iki kinyamakuru izajya ibanza gusuzumwa n’ikipe y’inzobere mu buzima.

Ati ”mbere yo gushyira mu kinyamakuru inkuru yanditswe n’umwe mu bakora umwuga w’ubuganga cyangwa umushakashatsi, izajya isuzumwa n’abantu barenze 2, yemezwe ibone gutangazwa mu kinyamakuru , iyi nzira yitwa Peer Review Process”

Umuyobozi w’iki kinyamakuru ashimangira ko kizajya kinyuzwamo inkuru zitandukanye zo mu gisata cy’ubuzima cyose. Iki kinyamakuru gitangiye cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza mu gihe umubare munini w’abagenerwa bikorwa (abakeneye amakuru y’ubuzima) bumva ikinyarwanda. Aha niho Ministre w’ubizma ahera avuga ko kizashyirwa no mu rurimi abanyarwanda benshi bumva.

Dr. Diane Gashumba ati ”Yego tugomba rwose kugira vuba ku buryo tugira igihe cyo gutegura amakuru mu Kinyarwanda nk’ururimi rwumvwa n’abanyarwanda bose. Ni amakuru agendanye n’ubuzima kugirango dutoze abanyarwanda umuco wo gusoma inkuru z’ukuri, aho bazamenya ibibakorerwa n’ibishya byavumbuwe mu buganga”


Minisitiri Diane Gashumba w’Ubuzima

Iki kinyamakuru “Rwanda public Health Bulletin”, cyasohotsemo inkuru 5 zemejwe n’itsinda ry’inzobere mu buzima nyuma yo gutoranwa muri 25 zari zashyizwe ku meza y’abasesenguzi b’iki kinyamakuru. Iki kinyamakuru kizajya cyibanda ku nkuru z’ubuzima zirimo izirwanya Malariya, Kuboneza urubyaro, uburumbuke n’izindi.

 


Ubwo bashyiraga ku mugaragaro ikinyamakuru

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health