RDC: Amerika igiye gufasha Felex Kisekedi, gukemura ikibazo cya ruswa n’umutekano muke muri cyo gihugu

 220 total views,  1 views today

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangajeko zigiye gufasha perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felex Kisekedi gukemura ikibazo cya ruswa ndetse n’umutekano muke bikomeje kurangwa muri cyo gihugu.

Ibi byatangajwe n’uhagarariye inyungu za Amerika muri iki gihugu, Mike Hammer uhamyako ibyo bibazo bya ruswa n’umutekano muke ngo bizitira abashoramari baba bifuza gushora imira muri iki gihugu ariko batekereza kku mutekano w’ibyabo bagahita bacika intege.

Mike Hammer kandi yabwiye urubyiruko rwo muri Kongo ko Amerika ishyigikira umuyobozi wa bo mu rugamba rwo guhashya ibi bibazo ndetse no kugera kuri gahunda zose perezida Tshisekedi afitiye igihugu muri iyi manda ye.

Ibihugu byinshi bikomeje kugaragaza inyota yo gufatanya na perezida mushya wa Kongo Felix Tshisekedi wagiyeho asimbuye Joseph Kabila.

Igihugu cya Kongo cyabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro, aho usanga ari imbarutso y’umutekano muke muri iki gihugu ndetse no mu bihugu by’ibituranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *