Connect with us

Culture

Menya ibigize Igitabo ‘Ingoma ntizisa, hasa Abiru’ kiva imuzi uruhare rw’ubutegetsi n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 469 total views,  4 views today

Umwanditsi w’ibitabo bikunze kuvuga ku mateka y’uRwanda Sebera Muhashyi Edouard, yamuritse igitabo ku mugaragaro yahaye umutwe ugira uti ‘Ingoma ntizisa, hasa Abiru” iki gitabo kibanda cyane uruhare rw’imikoranire hagati y’ubutegetsi ndetse n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gitabo yakimuritse none tariki ya 27 Mata 2019 mu mujyi wa Kigali aho abitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo, amateka akigize yabakoze ku mutima, bakakigura bashaka kumenya byimbitse uko amadini yatije umurindi leta muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe  mu bigize igitabo cya Sebera we ngo asanga hari icyuho ku mbabazi zasabwe na Kiliziya Gatolika inshuro zitandukanye kugeza n’ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemeye gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside.

Ati:“Aho tubona icyuho ni uko imbabazi basabye zigendanye n’uko bakagombye kuzisaba cyangwa n’imyitwarire yabo nyuma y’uko bazisabye. Icyuho aho kigaragarira ni uko batemera ngo bahinduke bemere ko inyigisho zabo zatsinzwe.”

Sebera yagarutse kandi no ku matangazo avuga ko akunze gusohorwa na Kiliziya iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka avuga ko gusabira imbabazi abakoze Jenoside bidakwiye kuko bakoze icyaha ndengakamere.

Kiliziya Gatolika iheruka gusaba ko abasaza bafungiye ibyaha bya Jenoside bagabanyirizwa ibihano, ubusabe butakiriwe neza n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu.

Ati “Abantu bakwiye kureka amarangamutima yabo bagatandukanya icyaha cya Jenoside n’icyo kwiba igitoki.”

MUSANABERA Venasiya wari witabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo cyiswe:Igoma ntizisa hasa Abiru cyanditswe na SEBERA avugako harimo amateka agomba kumenywa n’abakiri bato, kugira ngo nabo banye aho u Rwanda rwavuye bitwo twibuke twiyubaka baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Iki gitabo cya SEBERA Muhashyi, kiri gucururizwa amafaranga ibihumbi umunani (8.000)frw wagisanga Kacyiru kuri Kigali Public Library no muri Librairie Ikirezi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Culture