“Ceinture et route” ni umuhuza usenya inkuta zitanya abatuye isi

 229 total views,  1 views today

Mu gihe mu Bushinwa hateraniye inama mpuzamahanga ya kabiri kuri mugambi wa Jinping “ceinture et route, ingingo yo guhuza abatuye isi iragarukwaho. Uyu mugambi wimakaza ubwumvikane, ubwubahane n’ubwuzuzanye bw’abatuye isi; ukajegeza inkuta zibatanya.

Urwego rw’ubukungu sirwo rwonyine rwibanzweho, ahubwo uruhererekane rw’imico, ubukerarugendo, uburezi ndetse n’umurage w’amateka biri mu byatejwe imbere.

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, ijambo rya Jimping ryo kuwa 21 Mutarama 2016 ni kabando k’iminsi, aho avuga ko abatuye isi bagomba kuganira, bagasenya inkuta zibatanya.

Yagize ati, “umugambi “ceinture et route” uteza imbere ubwuzuzanye bw’abatuye iyi, mu mico yabo inyuranye nta guhangana. Tugomba gusenya inkuta zidutanya aho tuzikotera, maze ibiganiro bigashyirwa imbere”. Ibi Jinping avuga si inzozi ahubwo ni impamo, kuko uyu mugambi umaze kugera kuri byinshi muri uru rwego.

Ikurwaho n’iyoroshywa ryo kubona Visa ku bashinwa, gutanga buruse ku banyeshuri no kwemera impamyabumenyi z’abanyeshuri bo muri ibyo bihugu ndetse n’ubufatanye bushingiye ku by’umuco ni bimwe mu bimaze kugerwaho aho uyu mushinga watangiriye.

Ibihugu byiyunze kuri uyu mushinga kandi, byagize ukwiyongera cyane ku bijyanye n’ubukerarugendo bw’isi, aho byatanze umusanzu wa 70%. Urebye muri Aziya, Uburayi na Afurika; bihariye 74% by’ibyanya kamere by’isi na kimwe cya kabiri cy’ibijyanye n’ubutunzi bushingiye ku muco.

Kugeza ubu, ibihugu 29 mu byiyunze ku mushinga Ceinture et route, byamaze gushyiraho uburyo bwo kuvaniraho viza abashinwa babyinjiramo cyangwa bakazibona babigezemo.

Yaba abashinwa basura ibihugu byo hanze n’abanyamahanga babugana bikubye incuro ebyiri mu mwaka a 2017.Mu burezi, abashinwa basaga ibihumbi 600 bize mu bihugu binyuranye muri uwo mwaka.

Guverinoma y’ubushinwa kandi itanga buruse ibihumbi 10 buri mwaka ku banyeshuri bava muri ibyo bihugu bajya mu masomo no mu bushakashatsi mu bushinwa.

Uretse ibyo kandi ubushinwa bwasinye amasezerano yo kwemeza impamyabumenyi z’amashuri makuru n’ibihugu 24. Mu mpera za Mata 2018, ubushinwa bwemeje umubano n’imijyi 1023 yo mu bihugu 61 bivuze ko imijyi 40% yo mu bushinwa ifitanye mubano n’indi mijyi yo hirya no hino ku isi.

Aho ubushinwa butangiriye umushinga wo guhuza ibihugu mu bijyanye n’ibikorwaremezo, wiswe Centure et route, ubu mu bijyanye n’umuco, uburezi n’ubukerarugendo bimaze gutanga umusaruro ugaragara haba ku bashinwa no ku biyunze kuri uyu mushinga.

Mu minsi mike ishize ubutaliyani bwiyunze kuri uyu mushinga, bwamaze gusubiza ubushinwa ibisigazwa by’amateka 796. Ibi byari byarabuze, akaba ari impinduka ikomeye ubushinwa bwakoze mu myaka 20 ishize nk’uko Wang Botao  wa CGTN abitangaza.

Habumuremyi Viateur

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *