Connect with us

Economy

Mu myaka itatu gusa, Banki nyaziya y’ibikorwaremezo ifite abanyamuryango bagera ku ijana

 324 total views,  3 views today

Banki nyaziya igamije gushora mu bikorwaremezo BAII (Banque Asiatique d’Investissement en Infrastructures) yashinzwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping mu 2015, muri gahunda ndende ya “ceinture et route”. Mu mwaka wa 2018, yari imaze kugira abanyamuryango basaga 93.

Intego nyamukuru ya BAII ni uguhuza imari ku mugabane wa Aziya, ni nayo mpamvu 60% by’abanyamuryango bayo ari ibihugu byifatanije na Jinping mu mugambi mugari “ceinture et route”.

Iyi ni imwe mu ngingo igarukwaho mu nama mpuzamahanga ya kabiri iganira ku bikorwa remezo, nk’uko bisobanurwa n’Umunyamakuru  Wang Botao, wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa.

Muri iyi myaka itatu gusa, BAII imaze gutangiza imishinga 28 mu bihugu 13. Iyi mishinga ikaba yarashowemo akayabo ka miliyari zirenga eshanu z’amadolari. Mu mishinga iyi Banki yashoyemo, higanjemo iy’ubwikorezi, itumanaho, ingufu no gutunganya imijyi.

Muri iyi gahunda niho hubatswe umuhora w’ubukungu uhuza Ubushinwa na Pakistan, ndetse n’uhuza ibihugu bine, aribyo Ubushinwa, Ubuhinde, Bangladesh na Myanmar.

Igishya kandi ni uko iyi mishinga iterwa inkunga zituruka ahantu hanyuranye mu rwego rw’ubufatanye. Urugero ni nka miliyoni 335 z’amadolari zatanzwe na Banki nyaburayi itsura ishoramari (Banque Europeenne d’Investissement)ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi mu buhinde. Aha niho bigaragara ko BAII ari indashyikirwa mu mikoranire myiza n’ibindi bigo by’imari n’ishoramari.

Ubushinwa kandi bwashyizeho ikigega kigamije inzira inyuzwamo ibikomoka ku matungo (Fonds de la route de la soie), aho bwatanze miliyari 40 z’amadolari. Bigeze mu mwaka wa 2017, Ubushinwa bwongeyemo amayuwani asaga miliyari ijana. Iki kigega kimaze gukora imishinga 19 imaze gutwara miliyari 80 z’amadolari ya America.

Amabanki yo mu Bushinwa kandi nayo ntiyicaye, yicara agaba amashami mu bindi bihugu, ari nako yifatanya n’andi yo hanze y’ubushinwa. Magingo aya, hari amashami 102 ya Banki zo mu Bushinwa yagabwe mu bihugu bisaga 24 ku isi.

Ubu kandi abantu bashobora kwishyura serivisi ndengamipaka bakoresheje amayuwani gusa, aho amabanki asaga 165 yakira ifaranga ry’Ubushinwa, Iyuwani, mu bihugu birenga 40.

Singombwa cash kandi, Ubushinwa bwashyizweho ikarita ngendanwa itanga amafaranga biciye mu ikoranabuhanga. Aya benshi bita Visa Card, ATM n’andi; mu bushinwa hari “Union pay”.

Iyi karita ikoreshwa mu bihugu bigera kuri 50 byameje umugambi “ceinture et route”. Iyi karita ushobora kuyihahisha mu maduka arenga miliyoni eshanu ku isi; kandi hari n’ibyuma 680.000 bitanga amafaranga hakoreshejwe iyi karita.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro banki BAII muri Mutarama 2016, Jinping yibukije ibihugu by’isi ko ntawe uhejwe mu mugambi “ceinture et route”.

Yagize ati, “ amarembo twayafunguye ubutazongera kuyafunga, ndahamagarira ibihugu byose by’isi kuza kutwigiraho inzira y’iterambere. Ibigo by’imari byaba ibisanzwe n’ibishya nka BAII nabyo bihamagariwe kuza mu mujyo umwe mu kubaka imishinga ya “ceinture et route”.

Mu mwaka ushize 2018, perezida Jinping yabwiye abari mu nama I Bo’ao ko umugambi “ceinture et route” ari uruvugiro rw’isi. Ati, “ uru ruvugiro rugomba guhuza ubukungu bw’isi, hagamijwe imibereho myiza y’abayituye”.

Habumuremyi Viateur

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy