Imiterere n’imetekereze yuyu mushinga ivugako imihanda yacu izaba imihanda y’umujyi-Prof. Shyaka Anastase

 234 total views,  2 views today

Aya mavugurura arimo gukorwa mugihe umujyi wa Kigali wagengwaga n’itegeko rigenga inzego z’ibanze, gusa ngo ibi byatumaga imikorere n’imitunganyirize y’umujyi idindira cyane cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo kandi ngo byibuze70 % by’ingengo y’imari by’uyu mujyi ariho akoreshwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko iki kibazo ari kimwe mubyo uyu mushinga uje gucyemura.

Ati” imiterere n’imetekereze yuyu mushinga ivugako imihanda yacu izaba imihanda y’umujyi, amikoro dufite yose kubera ko umujyi wabaye umwe azakusanyirizwa ku rwego rw’umujyi kugirango igenamigambi rirebe umujyi wose niba ari umuhanga uva mu karere kamwe ujya mu kandi utekererezwe ku rwego rumwe, kuburyo ibijyanye n’ibikorwa remezo uyu mushinga urifuza ko byaba inshingano z’umujyi wa Kigali”.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivugako uturere tugize umujyi wa Kigali ntabuzima gatozi tuzaba tugifite ahubwo tuzasigara ari uduce tugize umujyi wa Kigali.

Ibi ariko bitera impungenge abadepite bakibaza niba bidashobora guhungabanya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Abadepite bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwafashaga abaturage kubona ibyangombwa byo kubaka, gusana no gukumira kubaka mu kajagari n’ibindi, none bakaba bacyeka ko bizaba byinshi ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibatangire serivisi ku gihe.

Minisitiri prof. Shyaka Anastase yamaze impungenge Abadepite ababwira ko bizongerera ubushobozi umujyi wa Kigali bigaha n’umwanya abaturage.

Prof. Shyaka asobanura ko niba uturere tw’umujyi tubaye urwego rumwe bizafasha mugutegura neza kandi bikoroshya igenamigambi, ingengo y’imari no gufata ibyemezo kuko ku rwego rw’umujyi hazajyaho urwego rufata ibyemezo kandi abakozi bagume bakorera ku turere bakora imirimo yabo bari bashinzwe bitume banoza ibyo bakora.

Uyu mushinga w’itegeko wemerejwe ishingiro nuramuka utowe, umuyobozi w’umujyi wa Kigali azaba afite abayobozi babiri bamwungiririje harimo ushinzwe ibikowa remezo n’imiturire n’undi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, hazaba kandi hari abajyanama bahagarariye abaturage umugore n’umugabo baturuka mu turere hamwe n’abandi bafite ubunararibonye mu mitunganyirize n’imikorere y’umujyi bazashyirwaho n’iteka rya Perezida ndetse n’urwego ngishwa nama.

Src:makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *