Connect with us

ENTERTAINMENT

Umuhanzikazi Kamugisha Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yego ni yego’

 3,388 total views,  3 views today

Diana Kamugisha witegura kumurika album y’indirimbo z’ubuhanuzi mu gitaramo azakora tariki 16/06/2019, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho ya ‘Yego ni yego’ imwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyo album. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fefe uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Aganira na Inyarwanda Diana Kamugisha (DK) yavuze ko iyi ndirimbo ye yayise ‘Yego ni yego’ kubera ko iyo Imana ivuze nta muntu n’umwe wahindura icyo yavuze. Yunzemo ko ahamanya n’Umwuka Wera ko iki ari igihe Imana igiye kugenderera abantu benshi bari bategereje ibisubizo byabo biva ku Mana.

Reba amashusho

Diana Kamugisha yagize ati: “It’s a long story. Nayise Yego ni yego kuko iyo Imana ivuze ntawahindura icyo yavuze. Kandi numva mu Mwuka iki ari igihe cy’Imana aho igiye kugenderera abantu benshi bari bategereje ibisubizo byabo kuva ku Mana. Rero Imana iyo igukinguriye umuryango iwukingura cyane ikagura imbago zawe. Ibitero byayo biri muri Yesaya 43:18-19 ugakomeza ahavuga ko Imana ikoze ikintu gishya.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT