Connect with us

Economy

Koroshya ubucuruzi niyo ntego ya “ ceinture et routes”, Jinping

 228 total views,  3 views today

Mu gihe mu Bushinwa habera inama mpuzamahanga ya kabiri iganira ku bikorwa remezo, bifatwa  nk’imwe mu nzira yo kuzahura ubukungu bw’isi, perezida Xi Jinping asanga umugambi we uzagerwaho ubusumbane mu by’ubukungu bugabanutse.

Umunyamakuru  Wang Botao, wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, avuga ko koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu ari imwe mu nzira zatangijwe n’ubushinwa, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Ni naho Jinping agaruka kuri aya amagambo, atanga umurongo ngenderwaho w’umugambi, “ceinture et route”.

“Umugambi w’inzira n’imihanda bizenguruka isi(ceinture et route) ugamije mbere na mbere kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibigurishwa, no gukurura abaguzi bashya. Nibwo buryo bwonyine bwo guhangana n’ibibazo by’ubusumbane ubukungu bw’isi bufite”, Xi Jinping.

Mu mwaka ushize kandi wa 2018, Perezida Jinping yabwiye abari mu nama I Bo’ao ko umugambi “ceinture et route” ari uruvugiro rw’isi. Ati, “ uru ruvugiro rugomba guhuza ubukungu bw’isi, hagamijwe imibereho myiza y’abayituye”.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2018, Ubushinwa bwafunguye inzira nyinshi z’ubucuruzi mu turere dushya 75. Bwashoye hanze miliyari zisaga 80 z’amadolari, bituma ibihugu bishorwamo bibona imisoro irenga miliyari ebyiri z’amadolari y’America.

Ibigo by’abashinwa kandi nabyo byahawe amasezerano yo gukora imirimo inyuranye muri ibyo bihugu, kuburyo havuyemo amadolari agera kuri miliyari 500, hanatangwa imirimo isaga ibihumbi 244.

Akebo kajya iwa Mugarura

Botao avuga ko uko ubushinwa bwohereza hanze ibicuruzwa niko bwinjiza ibindi. Ngo imbumbe y’ibyinjira n’ibisohoka hagati y’Ubushinwa n’ibihugu, byiganjemo n’iby’Uburayi,  yarenze miliyari ibihumbi birindwi bw’amadolari muri iyo myaka itandatu yonyine.

Ati, “urebye ubu ibintu byarahindutse, ntibikiri bya bindi byo kohereza za mudasobwa na telefoni ngendanwa. Hagiye hiyongeraho imyambaro, umuceri, imodoka n’ibyuma byazo, imivinyo n’ibindi biribwa.

Ubushinwa bwohereza imbuto I Burayi, ya nzira isubira mu bushinwa izamo inzoga ziva mu budage, imizabibu y’abarusiya ndetse n’amavuta meza ava muri Kazakhstan. Mu gihe cy’iminsi 40, ironji riba riri ku meza mu miryango y’abanyaburayi.

Ni muri iyi gahunda kandi,  amakontineri asaga 3600 yoherejwe hanze y’Ubushinwa mu mwaka wa 2018 wonyine.

Mu nzira yo mazi, ibyambu by’ubushinwa kandi bifitanye imikoranire n’ibindi bisaga 600, bihereye mu bihugu n’uturere 200 ku isi. Hanubatswe ibyambu bya Gwadar muri Pakistan na Hambantota muri Sri-Lanka.

Munsi y’ubutaka, hashyizweho inzira za Gari ya moshi Mombasa-Nayirobi muri Kenya, n’ihuza Ubushinwa na Laos.

Naho mu kirere, Ubushinwa bumaze gusinyana amasezerano n’ibihugu bisaga 62 ku isi ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere. Za rwogabicu zihuza Ubushinwa n’ibihugu bisaga 45, hakoreshejwe inzira 403 zashyizweho.

Habumuremyi Viateur

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy