Connect with us

Economy

Ubushinwa bwateje imbere ibikorwaremezo, ku butaka, mu mazi no mu kirere

 9,097 total views,  3 views today

Guhuza ibikorwaremezo byoroshya ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’imigabane igize isi. Ibi ni ibigarukwaho mu nama mpuzamahanga ibera mu bushinwa, iganira ku mugambi wa Perezida Jinping wo kubaka inzira zose zishoboka, hagamijwe ubuhahira bw’abatuye isi.

Nyuma y’iyabaye mu 2017, iyi nama ije yunganira umugambi wa Jinping wo mu 2013, aho yatangije umushinga witwa « Initiative Ceinture et routes » ugamije guhuza ibikorwaremezo ku isi, mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’imigabane. Igitekerezo cyakiriwe n’ibihugu byinshi, inama ya mbere ibiganiraho yabaye mu 2017. Ubu haraba iya kabiri, yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150.

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo yo mu Bushinwa CGTN ishami ry’igifaransa, icyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere ; ntigitana n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi n’uburyo bw’itumanaho ku isi.

Guhuza ibikorwaremezo ku butaka, mu mazi no mu kirere

Umunyamakuru Wang Botao asobanura ko Perezida Jinping yatangije icyiciro gishya kirebana no guhuza ibikorwaremezo(interconections des infrastructures), kakazamo  iby’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’itumanaho.

Uku guhuza ibikorwa remezo ku isi byazahuye ubukungu bw’isi ku buryo bufatika, cyane ko bwari bumaze iminsi itari mike bwarasinzikaye ».

Ibyo bikorwa remezo bigizwe n’imihanda yo ku butaka, imihanda inyura munsi y’ubutaka ya Gari ya moshi, ibyambu byo ku nyanja n’amato yabyo ndetse n’ibibuga by’indege nazo ubwazo, mu ngendo zazo.

Nk’uko Botao abivuga kandi, ngo mu 2015 na Jinping yashimangiye iby’uyu mugambi, avuga ko atari amagambo ahubwo ari ibikorwa bifatika. Ubwo yari mu nama ya Bo’ao, Jinping yagize ati, « Iyo tuvuga inzira n’imihanda si igipindi cyangwa amagambo gusa, ni umugambi ugaragaza ingamba nyazo kandi zifatika zizateza imbere ibihugu biwuhuriyeho ».

Ku butaka no munsi yabwo, hari : Inzira ya Gari ya moshi ihuza Mombasa na Nayirobi muri Kenya, n’ihuza Ubushinwa na Laos.

Naho mu kirere Ubushinwa bumaze gusinyana amasezerano n’ibihugu bisaga 62 ku isi ; ku bijyanye n’ubwikorezi bukoreshwa na za rwogabicu.

Ubushinwa bwohereza indege mu birenze 45, ku buryo inzira 403 ubu zihuza Ubushinwa n’ibyo bihugu.

Inzira zo mu mazi nazo zaranogejwe, maze Ubushinwa n’uburayi biragenderana karahava, ibicuruza biratemberezwa.

Ibyambu by’ubushinwa bikorana n’ibindi ku isi bisaga 600, mu bihugu n’uturere 200.

Ibi ngo bituma Ubushinwa buba igihugu cy’igihanganye mu guhuza inzira zo mu mazi, nk’uko Botao akomeza abivuga.

Mu mwaka wa 2018 wonyine, amakontineri asaga 3600 yoherejwe hanze y’Ubushinwa, harimo n’ibihugu 15 by’i Burayi. Aya mato yageze mu mijyi isaga 50 ku isi.

Ibyambu bigarukwaho ni nka : Gwadar muri Pakistan, Hambantota muri Sri-Lanka.

Uyu mugambi wo kubaka imihanda « La Ceinture et la Route », wagize akamaro mu gihe cyahise n’ikiriho ubu, ndetse n’ikizaza. Intego ya Jinping yari ukorohereza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imigabane y’isi, Aziya, Africa, Uburayi, America y’amajyepfo n’ahandi.

Jinping avuga ko nubwo uyu mugambi ufite inkomoko mu Bushinwa bitawubuza kuba uw’isi yose. Ati, « wakomotse hano, ariko kubera imbara zimaze gukoreshwa n’ibihugu byawitabiriye, ntiwatinze kuba urubuga rufunguye kandi rudaheza mu mibanire y’ibihugu, bityo uhinduka umutungo wa rubanda rutuye isi yose ».

Iyi nama mpuzamahanga iganira ku bikorwa remezo ibera mu Bushinwa ku ncuro ya kabiri, no kwitabirwa n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres ; unashima umusaruro bimaze.

Mbere yo gufata urugendo rujya muri iyi nama, Guterres yabwiye abanyamakuru b’abashinwa bakorera i New York ko uyu mugambi ari indashyikirwa mu kurasa ku ntego z’iterambere rirambye.

Agira ati, « Iyo twitegereje intego z’iterambere rirambye, tukareba gahunda isi yihaye mu mwaka 2030, dusanga tutihuta kubigeraho. Nta mafaranga hagije ahari yo kubiteza imbere, inkunga iterwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ntihagije ngo bizagere kuri ziriya ntego. Ariko iyo turebye akayabo gashorwa mu mubano mpuzamahanga, uyu mugambi ufite akamaro gakomeye, cyane cyane mu gufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye ».

Ku mugabane w’Uburayi, Ubufaransa n’Ubutaliyane byaratumiwe kandi byemeje ko bizayitabira. Ihuriwemo n’abakomoka mu  bihugu bisaga 150, irimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma 39, ndetse n’imiryango mpuzamahanga isaga 90 yemeye kuyitabira. Ni ikimenyetso ko uyu mugambi wa Jinping wakiriwe neza ku isi yose.

Ku birebana n’umugabane wa Africa, uyu mugambi witezweho guteza imbere ibikorwa remezo byo soko y’iterambere.

Leta y’Ubushinwa ihamagarira ibigo by’abashinwa gushora imari ku mugabane wa Africa bigafasha abantu kubona imirimo. Ibi ngo byanatuma ibihugu byawo bibasha kubona amadovize bikanayazigama, kubera imisoro iba yiyongereye. Ikindi ngo nuko ibikorerwa muri Africa byakongererwa agaciro, umutungo kamere ukabyazwa umusaruro, maze abakozi benshi bahari bakaba imbarutso y’iterambere ryawo.

Habumuremyi Viateur

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy