Iran yashyize igisilikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

 234 total views,  2 views today

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, Inteko ishinga amategeko ya Iran yemeje umushinga w’itegeko rishyira igisilikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Abadepite 173 kuri 215 nibo batoye bemeza uyu mushinga, naho bane batora bawuhakana, abasigaye barifata, mugihe inteko inshinga amategeko yose igizwe n’abadepite 290.

Ibi bije nyuma yaho leta ya Amerika ikomeje kotsa igitutu leta ya Tehran igatangaza ko ntanumwe uzababarirwa cyangwa ngo akurirweho ibihano naguma kugura peteroli ya Iran

Uyu mushinga w’itegeko kandi wemeza ko umutwe w’abakomando b’igisirikare cy’Abanyamerika witwa CENTCOM n’ingabo zawo zose ko ari umutwe w’iterabwoba.

Ibi kandi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Leta Ya Tehran ishyize ingabo z’Amerika ziri mu burasirazuba bwo hagati k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba mu rwego rwo kwihimura ku Abanyamerika ubwo batangazako ingabo za Iran z’impinduramatwara ari agatsiko k’intagondwa

Umukuru w’igihugu cya Amerika, Donald Trump n’ubutegetsi bwe basubijeho ibihano kuri Iran mu kwezi ku Ugushyingo umwaka ushize, nyuma yo kwikura mu masezerano ya 2015 y’imikoranire ya Iran n’ibindi bihugu kubijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, ubutegeti bwa Trump bwatangaje ko butazongera ibihano ku bihugu bigura peteroli muri Iran nk’uburyo bwo kugabanya amafaranga Iran ikura muri Peteroli yayo yohereza mu bindi bihugu. Ayo amafaranga, Amerika iyafata nk’akoreshwa ngo Iran iteze umutekano muke mu karere ihereryemo nahandi ku isi.

Uyu mushinga w’itegeko usaba leta ya Iran Kugira icyo ikora ku bihugu bishyigikiye Amerika mu gufatira ibihano Iran harimo Saudi Arabia, Bahrain and Israel.

Uyu mushinga kandi usaba urwego rushinzwe ubutasi ko mu gihe cy’amezi atatu ruba rwasohoye urutonde rw’abakomando ba CENTCOM, bakaburanishwa n’urwego rwa Iran rw’ubucamanza.

Uyu mushinga w’itegeko uzemezwa n’abacungira hafi itegeko nshinga ry’Iran kugirango ribe itegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *