Connect with us

World News

Nta mihanda ubuhahirane ntibwashoboka-Jinping

 268 total views,  3 views today

Imyaka ibaye itanu Perezida w’ubushinwa Xi Jinping atangije umushinga wo kubaka inzira z’ubucuruzi (des liaisons commerciales) hirya no hino ku isi mu rwego rwo korohereza ubuhahirane bw’abatuye isi.

Ni umushinga witwa Initiative Ceinture et routes ukora ku bihugu bya Asia, Africa, n’Uburayi ; watangiye mu 2013.  Mu ijwi rya  Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo TGTN, ishami ry’igifaransa, ngo  uyu mugambi witabiriwe n’ibihugu byinshi ku isi, kugeza ubwo habaye inama mpuzamahanga iganira ku bikorwa remezo byimakaza ubuhahirane mu 2017.

Iyi yitabirwa n’ibihugu byinshi bivuye ku isi yose, mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere hagamijwe ubucuruzi.

Magingo aya hari kuba indi nkayo, aho Jinping agiye gutangiza ikindi cyiciro, ariko cyo cyibanda cyane ku birebana no guhuza ibikorwaremezo, iby’ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi.

Uyu mugambi wo kubaka imihanda « La Ceinture et la Route », wagize akamaro mu gihe cyahise n’ikiriho ubu, ndetse n’ikizaza.

Muri Werurwe 2019, ibihugu 124 n’imiryango mpuzamahanga 29 yari yamaze gusinya amasezerano 173 ajyanye n’uyu mugambi.

Intego ya Jinping yari ukorohereza ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imigabane y’isi, Aziya, Africa, Uburayi, America y’amajyepfo n’ahandi.

Mu mwaka wa 2017, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 29, ndetse n’abatumirwa basaga 1200 bahuriye mu Bushinwa mu nama nk’iyi.

Intego eshanu z’ingenzi ni izi zikurikira : guhuza imirongo ya politiki, guhuza ibikorwa remezo, ubucuruzi buzira inkomyi, ubukungu bufitanye isano, ndetse no guhuza abaturage b’isi.

Ibikorwa byaranze uyu mugambi harimo kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi (imihanda na gari ya moshi, ibibuga by’indege), ndetse n’inganda ; kandi byatanze umusaruro ushimishije.

Dore uko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byagerageje gushyira mu bikorwa uyu mugambi :

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wubatse icyiswe Plan Junker

Uburusiya bwushyizeyo umuryango w’ubumwe bw’ubukungu uhuza Aziya n’Uburayi (Union Economique Eurasienne)

Mongolie yubatse umuhanda wiswe uw’amajyambere

Pologne yubatse umuhanda wiswe uw’urumuri

Kazakistan yubatse umuhanda wiswe uw’imibavu

Indonesiya hubatswe umuhanda wa gari ya moshi yihuta uhuza Jakarta na Bandung, ureshya na kilometero 142.

Uyu muhanda utuma ibicuruzwa bigera ku bacuruzi mu gihe cy’iminota 45 gusa, kuko iyi gari ya moshi ifite umuvuduko wa kilometero zisaga 300 mu isaha.

Usibye inkunga zirimo inyubako zikomeye nk’iyaraye itashye ku Kimihurura, mu Rwanda, ubushinwa naho buhakora imihanda inyuranye mu mijyi no mu cyaro.

Ingero ni uhuza umujyi wa Kigali n’intara y’amajyaruguru ndetse n’iy’uburengerazuba (Musanze Rubavu), umuhanda Nyagatare-Kayonza-Rusumo n’ubu ugikorwa, harimo n’umuhanda uhuza Base-Rukomo­-Nyagatare nawo ugikorwa. Ahandi abashinwa basana bakanavugurura imihanda cyangwa bakakayagura.

Botao avuga ko imiryango mpuzamahanga itatanzwe kwizera uyu mugambi, uhereye ku muryango w’abibumbye ONU, amashami yawo nk’irirebana n’iterambere ndetse n’irishinzwe ubuzima. Indi miryango nka APEC  na G20 nayo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’imihanda hagamijwe ubuhahirane. Uku niko Forum iteranye bwa kabiri none yavutse.

Habumuremyi Viateur

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News