#Kwibuka25 :Urubyiruko rufite umwenda ukomeye ujyanye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo-Fidel NDAYISABA

 4,222 total views,  1 views today

kugira ubutwari no kudatezuka mu guharanira amaho. Gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka n’isanamitima no kudatezuka mu guharanira amahoro.

Kuwa 18 Mata 2019 ;Never Again Rwanda yateguye inakira ku nshuro ya 8,inama nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu,igamije kuganira ku ihame n’ishyirwa mu bikorwa mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,akaba ari igikorwa ngarukamwaka no kwibuka,bitegurwa na NAR.

Iyi nama yahuje urubyiruko rwo mu Rwanda n’abafatanyabikorwa b’ibanze mu bijyanye n’isanamitima no kwibuka ku nsanganyamatsiko ishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka n’isanamitima hubakwa ejo heza.

Iyi nama yakoreshejwe nk’urubuga rufasha urubyiruko kongera ubumenyi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,gusigasira amateka ,kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’ingaruka zayo.Abari bagize ibiganiro baganiriye cyane ku gaciro ko kwibuka nyuma ya Jenoside cyane cyane ku rubyiruko,ndetse n’uruhare rw’ababyeyi mu gushyigikira urubyiruko gushobora guhangana n’ihungabana bakagira umuco wo kwigira.Abari bitabiriye inama bashimangiye ko kwibuka ku muntu ku giti cye,muri rusange ndetse n’igihugubigira uruhare rukomeye mu isanamitima no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda,Dr  Joseph Nkurunziza Ryarasa,yahamagariye urubyiruko umwanya wose babona wo kuganira n’abakuze,kugirango bamenye neza amateka y’igihugu.

Ati : Mwe rubyiruko nimwe Rwanda rw’ejo,kugirango ijambo“ Never Again“bivuze ngo ntibizasubira ukundi,ribe ihame kuri mwe n,abazabakomokaho kandi mushobore guhangana n’abapfobya bagahakana Jenoside,no kubiba amacakubiri,mugomba kwiga amateka nyayo y’igihugu.Ntimushobora guhosha no kunesha abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,n’abafite ingengabitekerezo yayo,keretse   mushyize ukuri kwanyu imbere ikinyoma kikabura inzira.

Muhe abakuru umwanya bababwire amateka nyayo,muganire n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’abayihagaritse.Ndetse mujye mwitabira cyane umuco wo gusoma ibitabo n’inyandiko bitandukanye bivuga ku mateka y’u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.“

Bwana Silas Ntamfurayishyari umurinzi w’igihango  wari muri iyi nama, ati : Nabaye ikigwari mba igicibwa,kuko nahungishaga abantu bahigwaga ngo bicwe muri Jenoside,kandi nari umwe mu ngabo z’igihugu zarimo zikora Jenoside,zari zifite umujinya n’urwango byari bifitiwe abatutsi,mbambutsa mbajyana rwihishwa mu gihugu cy’abaturanyi b’abarundi,nzi neza ko ndimo gukora igikorwa cy’ubugwari kinyuranyije na gahunda ya Leta yarimo ikora Jenoside.Ubu nyuma ya Jenoside bikaba bifatwa nk’igikorwa cy’ubutwari gikwiye kuba cyane cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda kudatatira igihango cy’urwababyaye.“

Shema Kentia umwe mu rubyiruko wari witabiriye iyi nama ati:”Dushimishijwe cyane n’ibi biganiro biduha umwanya wo kwigiramo amateka y’igihugu cyacu,icyampaye imbaraga nashimishijwe no kwicarana n’abantu bakuru, harimo n’umurinzi w’igihango watanze ubuhamya,uburyo yarokoye abantu benshi muri Jenoside,akagira ubutwari n’urukundo,byampaye urugero rwiza rwo kongera imbaraga mu bikorwa byiza harimo gukunda igihugu no kukitangira“.

Bwana Fidèle Ndayisaba umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ati:”Ubu ndashima uyu mwanya uduhuje n’urubyiruko mu biganiro ku nsanganyamatsiko yo kwibuka inzirakarengane zahitanywe na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994,uko mwakira ibikomere n’uko mwabyirinda”.

Ubu mufite ubushobozi bwo kwirinda no kurinda abandi,ubu kuba mwaravutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,ntabwo bibakingira kandi ntibibabuza ko hari ibyo muzabazwa n’abazabakomokaho, ubu mufite umwenda mugomba kwishyura ku bikomere by’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mufite imbaraga z’amaboko n’ibitekerezo.Mwirinde ibiyobyabwenge,mwirinde ababashuka babangisha igihugu cyanyu cyiza gifite ibyo mutabona ahandi, by’umwihariko nk’urubyiruko ruri mu gihugu,nimwe bandebereho kuko muri igisekuru kidasanzwe(Génération spéciale).Kuba amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mutarayagizemo uruhari,ikaba yarabagezeho muyagiraho n’ingaruka,nicyo kibagira n’igisekuru kidasanzwe mu bwiza.

Mufite amahirwe yo gukosora ibitaragenze neza muhereye mu gihe cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo,mushingiye ku byo abasekuruza bacu b’intwari bitanze batizigamye bahanga u Rwanda,ubu ni mwe igihugu gihanze amaso mu mbaraga n’ibitekerezo byanyu.

Ndashimira Never Again Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku musanzu mukomeje gutanga wo kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside,yakozwe n’abanyarwanda,ikorerwa abanyarwanda,ihagarikwa n,abanyarwanda.

Nzeyimana Viateur

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *