Connect with us

World News

Koreya ya Ruguru ivuga ko yasuzumye intwaro nshya ifite

 230 total views,  3 views today

Koreya ya Ruguru ivuga ko yagerageje intwaro nshya ifite umutwe uriho igisasu gikomeye, igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, muri uyu mwaka.

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru nta makuru menshi arenzeho cyatangaje, ariko abasesenguzi bavuga ko bidasa nkaho ari gahunda yo gusubira mu igerageza ry’ibisasu bya misile byoherezwa mu ntera ndende bibonwa nk’ibibangamiye Amerika.

Igerageza rindi nk’iri ryabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018, ryabonywe nk’iryari rigamije kotsa igitutu Amerika.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru KCNA cya leta ya Koreya ya ruguru, iryo gerageza ry’iyo “ntwaro nshya” ryayobowe na Bwana Kim ubwe.

KCNA yatangaje ko “ryakozwe mu buryo butandukanye bwo kurasa ahantu hatandukanye”, ibyo abasesenguzi bemeza ko bishatse kuvuga ko iyo ntwaro ishobora kurasirwa ku butaka, mu nyanja cyangwa mu kirere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News