Kayonza-Gahini: Abafite ubumuga bishimiye Ikigo cy’icyitegererezo bahawe

 193 total views,  1 views today

Abafite ubumuga bubakiwe ikigo kije kuborohereza kubona serivise zijyanye no guhabwa insimburangingo, ndetse no kubagwa byoroshye.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Diyoseze ya Gahini, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ndetse na CBM, bubatse  ikigo cy’icyitegererezo cyita ku bantu bafite ubumuga (Center of Excellence in Rehabilitation Services) giherereye  i Gahini mu Karere ka Kayonza  mu ntara y’iburasirazuba.

Iyi nyubako yatsashwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mata 2019, aho umuhango wo gutaha iki kigo gishya wishimiwe n’abafite ubumuga bagakina n’umukino w’amaguru.

Zimwe muri serivisi zizajya zitangwa n’ikigo cya Gahini cyita ku bantu bafite ubumuga

*Iseta (Operating theatre)

*Ubugororangingo (Physiotherapy)

*Ubuvuzi bukoresha ibikorwa ngiro (Occupational Therapy)

*Ahakorerwa insimburangingo n’inyunganirangingo (Orthopaedic Laboratory)

*Amacumbi y’abarwayi (Hostel)

*Imesero (Laundry)

*Igikoni (Kitchen)

*Ahakorerwa ibikoresho byo mu mbaho (Wood work)

Kayumba fred ufite ubumuga by’ingingo ni umubyeyi w’abana 4 afite imyaka 43 y’amavuko, avuga ko yishimiye iki cyigo gishya bahawe yemeza ko ari ingezi ku bantu bafite ubumuga.

Agira ati:”Ndishimye cyane ku bwo kubo icyigo nk’iki nukuri twajyaga tubura aho twabariza ibijyanye n’insimbura ngingo, tukirirwa tugendera ku magare ashaje twabuze aho dukura amashya ariko ubu ndizera ko bikemutse rwose Imana ibahe umugisha”,

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Bwana Dr.NYEMAZI Jean Pierre

Avuga ko icyi cyigo gishya bungutse gisobanuye byinshi kuri Minisiteri y’ubuzima, ni icyigo kiza kandi cyujuje ubuziranenge kandi harimo ibikoresho nkenerwa byose, akomeza  gushishikariza abafite ubumuga kuva mu bwingunge ko ari abantu bafite agaciro.

Ati:”Abafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubwacu twese. Ndashimira cyane abafatanyabikorwa badufashije kugira ngo twubake iki cyigo, cy’abafite ubumuga. Nshimira cyane perezida wacu paul kagame wazanye ubwisungane mu kwivuza Mitiweli de sante, ubu nta mu rwayi ukirembera mu rugu“.

Iki kigo Cyubatswe ku nkunga ya CBM ifatanyije n’indi miryango yo mu gihugu cy’Ubudage harimo BMZ na OTTOBOCK. Cyuzuye gitwaye amafaranga akabakaba miliyari imwe n’igice (1,500,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda hatarimo ay’ibikoresho (equipement) byashyizwe mu nyubako zitandukanye.

Ibikoresho byo byatwaye agera kuri miliyoni magana arindwi mirongo itanu (750,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Abafite ubumuga basabye ibigo bya Leta, Imiryango itari iya Leta, Amadini, Abikorerera ku giti cyabo n’Umuryango Nyarwanda muri rusange kurushaho kwita ku bantu bafite ubumuga no gushyira imbere iteganyamigambi ridaheza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *