Connect with us

Economy

Rwandair yatangiye ingendo zijya Kongo

 412 total views,  3 views today

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 17, Mata, 2019 nibwo indege ya mbere ya Rwandair yageze ku kibuga cy’indege i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Rwandair izajya ikora ingendo inshuro eshatu mu cyumweru, ikaba inateganya kongeraho izindi ngendo 3 z’ijoro mu kwezi gutaha nkuko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu yabitangaje.

Ibiganiro byo gutangiza ingendo za Rwandair byatangiye ku mugaragaro uyu mwaka muri Werurwe, 2019 ubwo itsinda ry’u Rwanda ryajyaga i Kinshasa kuganira na Perezida Tshisekedi kuri iyi ngingo.

Itsinda ry’u Rwanda ryari ririmo umuyobozi wa Rwandair Mme Yvonne Makolo n’abo mu kigo cy’indege za gisivili mu Rwanda.

Umujyanama wa Perezida Tshisekedi witwa Nicole Ntumba Bwatshia wari muri itsinda ryaganiriye n’iry’u Rwanda yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byombi bisanzwe ari ibituranyi bitangire bihahirane bikoresheje inzira yo mu kirere.

Ubu buhahirane yavuze ko bwaba intandaro y’amahoro arambye.

Nka kompanyi ya Leta y’u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora bushya (nyuma y’icyahoze kitwa AirRwanda) mu Ukuboza 2002, ubu imaze kugira indege 12 zirimo Boeing (4) 737-800NG, Boeing(2) za 737-700NG, Bombardier ebyiri za CRJ900NG, Bombardier ebyiri za Q-400NG na Airbus A330 ebyiri zigezweho.

Iyi kompanyi ubu ijya mu migi 27 muri Africa, mu burasirazuba bwo hagati, Aziya n’Uburayi. Ubu ikaba yatangiye ingendo i Kinshasa ndetse isanganywe umugambi wo gutangira ingendo no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy