Connect with us

World News

Leta ya Uganda ifite ubushake bwo guha ubuhungiro Omar al- Bashir

 192 total views,  3 views today

Leta ya Uganda kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ifite ubushake bwo guha ubuhungiro Omar al- Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi n’ingabo z’igihugu.

Uganda ivuga ko uyu mugabo aramutse asabye ubuhungiro yabuhabwa bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem yabwiye abanyamakuru ko ibi bishoboka ariko ko ari ingingo yafatwaho icyemezo na Perezida Museveni ubwe.

Ati “Omar al- Bashir aramutse asabye ubuhungiro muri Uganda ni ingingo yasuzumwa na Perezida wa Uganda. Yagize uruhare mu mahoro yo muri Sudani y’Amajyepfo bityo natwe ubusabe bwe bw’ubuhunzi ni ikintu twaha agaciro.

Mu cyumweru gishize nibwo ingabo zahiritse Bashir ku butegetsi, zishyira akadomo ku butegetsi bwe bw’imyaka 30. Ashinjwa kuba yarananiwe guca ruswa no  gutegekesha igihugu inkoni y’icyuma.

Uyu mugabo kandi ari mu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga (ICC) ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Darfour kuva mu 2005.

Uwayoboye kudeta, Lt. Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdulrahman yavuze ko kuri ubu Bashir afunzwe ariko ko nta gahunda ihari yo kumugeza mu nkiko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News