Connect with us

World News

Notre-Dame de Paris ibitse amateka yibasiwe n’inkongi y’umuriro

 243 total views,  3 views today

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, urusengero rwa kera cyane ruzwi nka Notre-Dame( mu kinyarwanda iri zina bivuga umubyeyi wacu) rwafashwe n’inkongi y’umuriro maze rushya igisenge cyose mbere y’uko ubutabazi buhagera.

Ni umuriro watangiye ku isaha ya 18:30 z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mata 2019, usakara mu bisenge by’iyi kiriziya ushenjagura ibirahure ndetse n’ibikoresho by’imbere byo mu nzu byo byari bikoze mu mbaho. abazimya muriro bagerageje kuba bayizimya ariko biba iby’ubusa ishya igice kinini.


Notre-Dame ni iki?

Ni kimwe mu birango by’igihugu cy’ubufaransa kuko rwari urusengero rwabayeho mu kinyejana cya 11 kuko rwari rumaze imyaka igera kuri 850. rukaba rwafatwaga nk’urugaragaza ukuramba no gukomera kw’igihugu cy’ubufaransa.

kubera aka gaciro yahabwaga nk’umubyeyi wa Paris, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yarahiriye abafaransa ko agomba kongera gusana uru rusengero rugahagara kuko gusenyuka kwarwo ni ugesunyuka kw’ubusugire bw’igihugu.

kugeza ubu ntiharagara icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro nkuko bitangazwa n’abayobozi b’umugi wa Paris.

Kiliziya ya Notre Dame de Paris yatangiye kubakwa mu 1160 yuzura muri 1260 ku bwa Bishop Maurice de Sully.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News