Connect with us

World News

UN yasabye Leta ya Sudani gufungura abafungwa bose

 227 total views,  3 views today

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwasabye leta ya Sudani kurekura abantu bose bafunzwe bazira kwigaragambya bashaka amahoro muri iki gihugu.

Ibi babitangaje nyuma y’umunsi umwe gusa igisirikare gihiritse ubutegetsi bwa Perezida Omar Al Bahir bakamufungira mu rugo rwe.

Menya Bimwe mu bihe byaranze Omar Al Bashir mu myaka 30 yari amaze ku buyobozi

Michelle Bachelet yavuze ko ubuyobozi bw’iki gihugu bugomba kurekera aho guhutaza abaturage batishimiye ubuyobozi kandi ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse guhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo abaturage bigaragambyaga bashaka impinduka.

Yagize ati, Ibi ni ibyo kwibazwaho kandi ahazaza ha Sudani hateye amakenga

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Omar Al Bashir, igisirikare cyatangaje ko kigiye mu bihe bidasanzwe kandi ko hagiyeho leta y’inzibacyuho igomba kumara imyaka ibiri.

Abigaragambya bakomeje gukaza umurego mu murwa mukuru wa Sudan,basaba ko hajyaho ubutegetsi bw’abaturage hakavaho ubwa gisirikare.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News