#Kwibuka25: Minisiteri y’ubuzima yibutse abari abakozi bayo, n’ibigo biyishamikiyeho bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

 199 total views,  1 views today

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na RBC, yibutse abari abakozi bayo ndetse n’ibindi bigo byari biyishamikiyeho.

Abayobozi b’ibigo bitandukanye barangajwe imbere na minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba, basuye urwibutso ruherereye i Ntarama mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

N’Igikorwa cyatangiye bibutswa insanganyamatsiko igira ati “Twibuke twiyubaka” umuhango watangijwe no gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi biciwe muri kiliziya ya Ntarama.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba 

Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo.

Bimwe mu  bigo byari bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima byari

*Icyigo cyari gishinzwe kuringaniza urubyaro (ONAPO),

*Icyigo cyari gishinzwe kurwanya Igituntu,

* Icyigo cyari gishinzwe kurwanya Maralia,

*Icyari gishinzwe kurwanya Sida.

Minisitiri Gashumba n’abandi bayobozi bacanye urumuri rw’icyizere

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [GAERG], Nshimiyimana Emmanuel, yababwiye ko zimwe mu nshingano icyo kigo gifite ari uguhangana n’ihungabana ryugarije abanyarwanda.

Nshimiyimana agir ati “Ibyo byose ni ibibazo bitwugarije, twibaza uburyo twabigiramo uruhare mu kubikemura dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko kandi mu myaka 25 Jenoside irangiye Leta y’u Rwanda yabaye hafi y’abanyarwanda, cyane cyane abacitse ku icumu mu kwiyubaka, mu kwiga ariko ikibazo cy’ihungabana kirakomeza kigakura.”

Minisitiri Diane Gashumba, yashimiye cyane ingabo Inkotanyi zo zahagaritse jenoside. ati:”Ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse jenocide, iyo zititanga ubu natwe ntago tuba duhagaze aha ngaha, ndashimira kandi abaje kwifatanya na RBC kwibuka abari abakozi bayo ndetse nibindi bigo biyishamikiyeho bishwe muri jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994

Dr. Brenda Assiimwe Kateera  umuyobozi mukuru w’Umuryango Urwanya Ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF(Aids Health Care Foundation),nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko kwibuka atari inzika ahubwo ari uguha agaciro abacu twabuze.

Agira ati:“Kwibuka si inzika ahubwo ni ukwibuka twiyubaka bikaba n’uburyo bwiza bwo kurushaho guha agaciro abacu twabuze muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi bagiye tukibakunze, ikivi cyabo tuzacyusa

Abibutswe kuri uyu munsi ni abakozi 42 bishwe muri Mata 1994, aba bose nabo mu bigo byari bishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisante bwerekanye ko mu bacitse ku icumu batatu, umwe ahorana agahinda gakabije mu gihe mu bandi bantu 10 umwe niwe ugahorana.

MUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *