Uganda: Dr Kiiza Besigye yatumye Radiyo hope ikurwa ku murongo

 209 total views,  1 views today

Radiyo hope ikorera I Kabale muri Uganda yakuwe ku murongo nyuma yo kwakira itsinda ry’abantu baturutse mu Ishyaka rya FCD riyobowe na Dr Kiiza Besigye.

Kuri uyu wa kane ubwo Ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) rirangajwe imbere na Kiiza Besigye bakirwaga na Hope Radio ya Kabale bakuwe ku murongo nyuma y’iminota 30 gusa y’ikiganiro.

Dr. Kiiza Besigye yari yazananye mu kiganiro na, Ingrid Turinawe, Patrick Amuriat Oboi, William Nzoghu, Umudepite uhagarariye amajyaruguru na Roland Mugume Kaginda, umudepite uhagarariye Rukungiri.

Umunyamakuru Allan Twongyeirwe wari wakiriye Besigye na bagenzi be avuga ko mu kiganiro cyagombaga kuba amasaha abiri cyamaze iminota 30 gusa.

Yakomeje avuga ko mbere y’ikiganiro yahamagawe n’umuyobozi wa Kabale Darius Nandiinda akamusaba kutakira abayobozi ba FDC.

Yamubwiye ko yamaze kohereza ingabo za Uganda Uganda People Defense Forces (UPDF) zo muri batayo ya 19 ku musozi wa Kabale, ari nawo iyi radiyo ifatiraho umurongo kugira ngo iyi radiyo nigerageza kwakira Besigye na bagenzi be bahite bayikura ku murongo.

Radiyo yakuwe ku murongo ubwo Dr. Kiiza Besigye yari atangiye gusobanura iby’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hong Kong wakatiwe imyaka itatu y’igifungo muri Amerika nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa y’ibihumbi 500 by’amadorali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa ndetse na Miliyoni $2 yahaye Iddriss Deby wa Tchad.

Dr. Besigye yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko mbere y’uko ikiganiro gitangira, uwari umunyamakuru yabanje kumubwira ko yitegura ko hari igihe bashobora kuvangirwa.

Yagize ati, “Hagati mu kiganiro umuriro wabuze, moteri imaze kwaka turongera dukomeza ikiganiro nyuma y’iminota nk’icumi. Nyuma y’uko tuvuye muri studyo radiyo yarongeye isubiraho.”

Si ubwa mbere ibi bibaye kuri Besigye kuko no muri Nzeri 2017 yabujijwe kwinjira kugira ngo akore ikiganiro cy’ako kanya (live) nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bwa radiyo ko Nadiinda yatanze itegeko ko atakirwa. Ibi kandi byamubayeho mu 2015 , 2009 no mu 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *