Connect with us

Economy

Bugesera: Abaturage bishimira ko bigiye byinshi mw’imurikabikorwa

 237 total views,  3 views today

Imibereho myiza imiyoborere myiza ndetse ni iby’ubukungu byose bituruka mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera nibyo bituma umuturage agerwaho n’itera mbere bigatuma asezerera ubukene ndetse n’Imibereho mibi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe  nibwo hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera ryari rimaze iminsi itatu, muri aka karere hakaba hari abafatanyabikorwa 62 ariko abitabiriye iri murikabikorwa bagera kuri 55 bakaba ari abo gushimirwa kuko aribo terambere ry’akarere.

Kurwanya imirire mibi nibyacika abafatanyabikorwa batabigizemo uruhare, bityo turashimira ababigizemo uruhare bose kuko iki ni icyumweru cya kabiri dufatanije n’abafatanyabikorwa b’akarere kurwanya imirire mibi n’igwingira muri aka karere ka Bugesera aho abana maganane (400) bavuye mu murongo utukura, ibyo byose ntahandi byavuye usibye imikoranire myiza.

Murenzi Emmanuel umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, yatangiye ashimira abafatanyabikorwa bafatanya n’akarere mukwiteza imbere kuko hari ibikorwa byinshi bishorwamo amafaranga ndetse byunganira ingengo y’imali akarere kaba gafite ugasanga iterambere rirushijeho kwihuta.

Murenzi Emmanuel umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera

Yagize ati “Hari uburyo akarere kaduhamagarira gutegurira hamwe nk’abafatanyabikorwa tukajya muri bya byiciro icy’ubukungu imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza bityo bikadufasha kumenya abafatanyabikorwa dufite bakorera mu mirenge bigatuma tumenya ibyo dukora kugira ngo tubashe guhuza imbaraga ndetse nabahuje ibikorwa tukaba twabahuriza hamwe kugira ngo tudatatanya imbaraga bityo bakore ikintu kimwe ahubwo bongererwe imbaraga”.

Kanyigi Jean Baptiste ni umukozi w’umuryango Urugo rw’amahoro akaba ari umufatanyabikorwa nawe waje kumurika ibyo bakora aho berekanye uburyo bwo kuzigamira ubuzima aho bavana umuturage mu bukene bamuzamura mu kwiteza imbere, aho bamufasha guha agaciro ifaranga ritoya abona adashobora kujyana mu kigo cy’imali, akarishyira mu kuzigama aho baturanye banaziranye ubwabo.

Yagize ati “Bakora itsinda kuva k’ubantu 15 kugera kuri 25 bityo bakizigamira kuva ku mugabana w’amafaranga 500 kugeza ku migabane itanu aho aba afite ibihumbi 2,500 bakaba baterana buri cyumweru hanyuma urwo rugendo bakarukora amezi 9 bityo tugakora icyo bita kurasa kuntego yicyo bahisemo kuva kuri ayo mezi 9 kugeza ku mwaka ubwo bahitamo munsi bazahura bakagabana hiyongereho inyungu izo nyungu zikaba zaraturutse mu mafaranga yagiye aguzwa mu itsinda, iri murikabikorwa akaba ari inshuro ya kabiri turyitabiriye tukaba dufite amatsinda 117”.

Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bose bahawe Certificat zo kwitabira iryo murikabikorwa

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere bamaze iminsi itatu bereka abaturage ba Bugesera ibikorwa bikorerwa abaturage kugira ngo barusheho kwiteza imbere

Yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’amazi muri Bugesera akarere gafite abaturage ibihumbi maganane gakenera m3 3,600 buri munsi ariko urugomero rwa kanyonyombya rwuzuye ruraduha m35000 nibura hari icyo ruzagabanyaho ariko twihaye gahunda y’imyaka 2 tukazaba twakemuye ikibazo cy’amazi muri Bugesera, ni umushinga munini n’inzozi dufite ariko bigomba kugerwa kuko nanjye ubuka hano nakuze nziko nt’amazi tugira nuhaje wese akaza aziko nta mazi aba mu Bugesera nkaho ari ibidashoboka ntabwo rero dushobora kwemera ko Bugesera ari uko bimeze turashaka kurwanya iyo myumvire tugafatanya imbaraga gihugu cyacu ibyo cyagezeho ni byinshi ntabwo icyo aricyo cyatunanira imyaka ibiri tugomba gukemura ikibazo cy’amazi muri Bugesera”.

Hinga Weze ikorera mu Karere ka Bugesera bamuritse uburyo barwanya imirire mibi muri ako karere

Ibi bijumba bikungahaye ku myunyu ngugu bikaba byari muri Hinga weze Bugesera

Umushyitsi mukuru yari umunyamabanga uhoraho mu ntara y’iburasirazuba nawe watangiye ashima uburyo akarere gafatanya n’abafatanyabikorwa bahakorera ndetse anashima ko ibyo byose bifasha umufatanyabikorwa w’ibanze ariwe muturage.

Yagize ati “Umufatanyabikorwa wa mbere muri abo mwambwiye ndetse turangije gusura ibikorwa byabo ni umuturage ikindi cyanshimishije nuko ibyo bakora byose ari ibikorerwa iwacu ndetse hano muri Bugesera ubu tukaba twaratangiye kwihesha agaciro twambara ibikorerwa iwacu, mu minsi mike indege ziratangira kuguruka no kugwa hano muri Bugesera ibi murimo gukora zizabijyana iyo muri Chine ndetse na za Burayi ni byiza rero kureba ibi bikorwa mukongeramo ikoranabuhanga kugira ngo birusheho kuba byiza cyane”.

Basoje bashimira abafatanyabikorwa bindashyikirwa bitabiriye iri murika bikorwa ndetse banabamenyesha ko iri murika bikorwa rigomba kuzazenguruka mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera ko bazajya bamenyeshwa umurenge rizajya riberamo bityo ibyiza bigaragaramo bikagera kuri buri muturage utuye Bugesera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy