Connect with us

Health

BUGESERA:Abemerewe umuti ukomotanyije hari icyo wabafashije

 256 total views,  9 views today

Bimwe mu byiciro by’abafite virusi itera Sida batangiye gufata imiti bwa mbere mu kigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera barahamya ko umuti mushya bahabwa witwa Dortegravir wabafashije kugabanya ubukana bwa Viris Itera SIDA.

Ubwo abagize ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya SIDA no kubungabunga ubuzima mu Rwanda“ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Nyamata, basobanuriwe uburyo umuti mushya ugabanya Virus itera SIDA   ukora n’akakamaro ufitiye abatangiye kuwukoresha mu gihe cy’amezi 8 uyu muti umaze  ubonetse.

Bamwe mu bafite Virus itera SIDA babwiye itangazamakuru ko  gukoresha umuti byatumye bongererwa imbaraga kandi  bakavuga ko  iyo bawunyoye badacika intege.

Umwe muri abo utashatse ko amazina ye atanganzwa yagize ati “Ndashimira Ubuyobozi bw’ibitaro bwatugejejeho uyu muti kandi uratuma iminsi yacu yiyongera”.

Hitimana Janvier Umukozi ushinzwe gufasha abatanga serivisi ijyanye na SIDA mu Bitaro bya Nyamata avuga ko umubare munini w’abafata iyi miti ari  abagore bafite imyaka irenga 50 n’abagabo bafite ibiro 35.

Ati:’’70% y’abafata iyi miti bayikoresha mu gihe cy’amezi atatu bayirangiza bakagaruka gufata indi’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA Bahati Innocent yabwiye abanyamakuru bari mu mahugurwangiro ko mu minsi ibiri bazamara muri aya mahugurwa bazaba bakora I,nkuru zirebana n’Ubuzima bagomba kwirinda kugira uwo bakomeretsa birinda cyane kudashyira amashusho yabo mu nkuru.

Abari ku miti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA mu Karere ka Bugesera ni abantu ibihumbi 5728, abafata uyu muti mushya ni 85, gusa uyu muti mushya wa  Dortegravir urahabwa abafite Virus itera SIDA hirya no hino mu bigo Nderabuzima byo mu Gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health