Connect with us

ENTERTAINMENT

Kigali: Seka live yatangiranye udushya tudasanzwe

 3,392 total views,  3 views today

 

SEKA LIVE ni igitaramo gitegurwa n’umunyarwenya umaze kumenyerwa cyane Arthur Rutura mu itsinda rigari  ryiswe ARTHUR NATION kikaba kandi ngaruka mwaka aho uyu mwaka gifite umwihariko wo kuba cyaratumiye abanyarwenya bakomeye muri Afurika.

Mu gitondocyo kuri uyu wa gatanu  ahagana mu ma saa tanu (11h00′)babanje kuganira n’itangazamakuru bababwira ko imyiteguro igeze kure ko kandi bavuye mu myitozo ngorora mubiri bitegura abakunzi babo kuburyo bakwiye kwitegura umunsi  nyirizina w’igitaram ntakibazo.

 

 

gusa uyu munsi hari hatangijwe n’abanyarwenya bamaze kumenyerwa hano mu Rwanda mu kuzamura impano z’abakizamuka mu rwenya mu gitaramo cyiswe (SEKA na RISE STAR),ubwo bazengurukaga umujyi wa Kigali bagenda basetsa abaturage mu modoka nini zagenewe kugenda zitembereza abagenzi zizwi nka (Tembera u Rwanda)ku buntu, gusa abanyarwenya bakomoka mu gihugu cya Nigeria bo baka barahageze mbere y’abandi akaba aribo BUTCH, BASKET MOUTH bamaze kubaka izina muri afurika yose.

Aganira n’itanhazamakuru, NKUSI Arthur  avuga ko muri iyi seka live abazayitabira bazitegure kugorora imbavu kuko yabazaniye abanyarwenya ny’Afurika.

Agira ati:”Ndabasaba mwese mwe muzitabira Seka live, muzaze muri benshi kuko muzabona udushya twinshi mbese sinavuga bwinshi musanzwe mu bizi icyonzi nuko muzagorora imbamvu mukanezererwa

Aba banyarwenya bazaba  bitezweho gususuutsa abakunzi ku cyumweru, abandi banyarwenya  bategerejwe muri ir’ijoro ahagana saa tatu (21h00′) nabo bakaba baramaze kubaka izina mu karere akaba aribo Eddy Butita, Jaja Bruce, Akita Madrat, Teacher Mpamire, ndetse na Alex Muhangi ndetse n’umuhanzi Weasel wo mw’itsinda rya Goodlyfe aho agomba  gususurutsa abantu ndetse na Sintex.

Mu kiganiro Basket Mouth yahaye itangazamakuru yagize ati:”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda ndishiminye kuba ndi mu gihugu cyiza gifite umutekano akarusho umujyi mwiza,akomeza avuga ko iki gihugu cyizwiho kugira abakobwa beza pe! akaba yizeza abakunzi burwenya kuzagira ibihe byiza kandi akaba yizeza abakunzi be kuzagaruka arikumwe n’umugore we

SEKA LIVE iraza gukomereze muri Park Inn iherereye mu Kiyovu aho uwifuza kureba ndetse no kuganira n’aba banyarwenya imbona nkubone kandi ko kwinjira ari ubuntu.

NGIRINSHUTI Christian

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT